Monday, January 20, 2025
spot_img

Latest Posts

Gakenke: Amatungo umunani y’abaturage yishwe n’inyamaswa zitaramenyekana

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo, haravugwa amakuru y’inyamaswa bikekwa ko ari izo ku gasozi, zishe amatungo umunanini arimo intama ebyiri n’ihene eshezhatu.

Gasasa Evergiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, yabwiye itangazamakuru ko izo nyamaswa zishe ayo matungo zikomeje guhigwa, aho hamaze kwicwa imbwa ebyiri.

Yagize ati: “Ku wa Gatandatu mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, abaturage bagiye gucyura amatungo bari baziritse aho twita mu Gisagara, basanga yapfuye. Ni ibintu bitari bisanzwe hano mu murenge wacu, twapfushije amatungo umunani, ihene esheshatu n’intama ebyiri.”

Akomeza agira ati: “Ni amatungo y’abaturage bo mu miryango itatu, Umuyobozi wa Polisi mu murenge, inzego z’umurenge, mu tugari n’imidugudu twagiyeyo tuganiriza abaturage, ariko n’ayo matungo aratabwa kugira ngo abaturage batayarya akaba yabagiraho ingaruka.”

Gitifu Gasasa avuga ko bataramenya neza izo nyamaswa zishe amatungo y’abaturage, gusa yemeza ko nyuma yo gutega izo nyamaswa bakoresheje umuti, hamaze gupfa imbwa ebyiri.

Yagize ati: “Ku bufatanye na Polisi y’igihugu, hari umuti twateze mu ijoro ryo ku Cyumweru, ku buryo hamaze gupfamo imbwa ibyiri, ntekereza ko yaba ari imbwa zigenda ku gasozi byaba ibyo bisimba, bishobora kwicwa n’uwo muti.”

Gitifu Gasasa akomeza yihananginisha abaturage bapfushije amatungo agira ati: “Ni ukubihanganisha kubera ko nk’umuturage nyine birasaba ko haramutse habonetse ubundi bufasha twabitaho, ariko kugeza ubu nta bufasha turabona.”

Uyu muyobozi yaboneyeho no gusaba abaturage gushyira amatungo yabo mu bwishingizi, kandi bakirinda kuzirika amatungo yabo mu misozi bakororera mu biraro, mu rwego rwo kurinda amatungo yabo ibibazo bitandukanye.

Mu 20222 nibwo ibibazo nk’ibi byinyamaswa ziriya amatungo byaherukaga kugaragara mu Karere ka Nyabihu, icyo gihe aborozi basangaga inka zabo ziganjemo izikiri nto mu rwuri zapfuye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!