Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Umusore biravugwa ko yiyahuye nyuma yo gucucurwa n’indaya

Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 27 y’amavuko wasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yabitewe no gucucurwa n’umukobwa ukora uburaya bari bamaranye iminsi.

Uyu musore wari utuye mu Murenge wa Nyamyumba biravugwa ko yaba yariyahuye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu taliki 23 Ugushyingo 2024.

Aya makuru yamenyekanye biturutse ku baturanyi ba nyakwigendera ubwo bamusangaga mu nzu amanitse mu mugozi wakozwe mu ishuka.

Abo baturanyi ntibahise bamenya neza icyaba cyateye uyu musore kwiyahura ariko bahuriza ku kuba yari amaranye icyumweru n’indaya noneho nyuma baza kugirana ubwimvikane buke baratandukana ari byo bajye gukurikirwa no kwiyahura kwe.

Umwe muri bo yagize ati: “Yari amaranye iminsi n’indaya ariko ejo barashwanye bararwana ayibwira ko yamujyaniye amafaranga na telefone ariko indaya irigendera.”

Undi na we ati: “Intandaro ni uko iyo ndaya yamwibye ibihumbi 300 RWF na telefone nari mpibereye bashwana.”

Abo baturage bakomeza bavuga ko mu gitondo cy’umunsi nyakwigendera yiyahuyeho, yari yavuze ko umuntu uraza kumushaka bamubwira ko aba ari mu mujyi ariko baza gutungurwa no kumva inkuru y’urupfu rwe.

Gitifu w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, yahamije aya makuru y’urupfu rwa nyakwigendera, ndetse avuga ko hari n’urwandiko yasize yanditse ariko batarabasha gusoma ibyanditseho.

Abaturanyi b’uyu baboneyeho no kumugaya ku kuba yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima bitewe n’impamvu izo ari zose, baboneraho no gukebura abishora mu ngeso z’uburaya kuko zigira ingaruka mbi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!