Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Ni iki gisenya Umuryango mu mboni za Soeur Immaculée Uwamariya?

Umubikira Soeur Immaculée Uwamariya,wamamaye cyane mu Rwanda kubera inyigisho atanga ku rukundo,kubana,urubyiruko, n’imibereho rusange,harimo no kubaka ingo zihamye,yagaragaje ibisenya umuryango,aho usanga hari abashakanye babana nk’abaturanyi.

Byagarutsweho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu Rwanda, iyi minsi yatangijwe n’inama yahuje abayobozi b’inzego za Leta,imiryango mpuzamahanga, n’abandi bafatanyabikorwa,ku nsanganyamatsiko igira iti:”Twubahirize Umuryango Uzira Ihohotera.”

Soeur Immaculée Uwamariya,usanzwe ari umwe mu bashinzwe Umuryango Famille Esperance,yavuze ko isenyuka ry’ingo muri iki gihe atari ibintu byizana , ahubwo ko biba bifite umuzi.

Ku mwanya wa mbere, yagaragaje ko umuryango nyarwanda wugarijwe no kuba hari abashyingiranwa bakurikiye imitungo,bayibura havuka impamvu za gatanya zivuza ubuhuha.

Yakomeje aharagaza ko hari abashyingiranwa babifata nk’impanuka ,cyangwa umusore akaba yatera umukobwa Inda bagahita bashinga urugo nk’Ubuhungiro batarabiteguye ,bifatwa nko kwanga kugwa umugayo.

Uyu mubikira yavuze ko hari ingo zisenyuka zitamaze kabiri bitewe n’ibibazo byihariye by’ibikomere bituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati:”Ugasanga amateka umuntu yanyuzemo aramukurikira akaba adafite ibikwiye byo kugira ngo yubake umuryango urimo amahoro.”

Yagaragaje ko umuntu wakuriye mu rugo rurimo amakimbirane ashobora kuyakurikirana ,akayakurana bikazamuherekeza mu rushako rwe ,bityo urugo rwe rugahoramo amakimbirane.

Yakomeje yerakana ko ibyo bintu byose bisenya umuryango bishobora gukemuka bigizwemo uruhare n’inzego za Leta,amadini ndetse n’abafatanyabikorwa mu gukemura amakimbirane.

Yagize ati:”Kwigisha cyane abitegura gushyingirwa,ariko no kuba hafi y’urubyiruko,mu by’ukuri, umwana uvuye mu rugo akajya ku ishuri,indangagaciro aburiye mu rugo hari izo ya kwigira ku ishuri.”

Yahwituye umuryango nyarwanda kugira indangagaciro ziboneye,ku buryo mu gihe umwana yaburira uburere ku babyeyi be,ashobora gufashwa nk’abaturanyi beza.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU