Mu Murenge wa Gasange wo mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwarimu witwa Kanyamugara Wicriff wari umwarimu kuri GS Gategero wapfuye akiri mu kwezi kwa buki.
Umwe mu bantu bari bamuzi neza, avuga ko Kanyamugara yari asanzwe ababanira neza, ari inyangamugayo dore ko ngo yari anahagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, mu Murenge wa Gasange.
Utifuje ko amazina ye amenyekana, yabwiye itangazamakuru ko bivugwa ko urupfu rw’uyu mwarimu rwaba rwakomotse ku kuba yarahumanyirijwe mu bukwe aherutse gukora, dore ko yari akiri mu kwezi kwa buki.
Amakuru agera kuri Bwiza dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mwarimu yafashwe akimara gukora ubukwe.