Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

U Rwanda rwakomorewe n’Amerika mu ngendo nyuma ya Marburg

Leta Zunze Ubumwe za Amerika za kuyeho ingamba zo gukumira “ingendo zitari ngombwa” ku bajya mu Rwanda,yari yarashyizeho nyuma y’aho mu Rwanda hagaragaye abanduye icyorezo cya Murbug,cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na na virusi ya Marburg.

Byatangajwe n’ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara(CDC) n’ibiro by’iki gihugu bishinzwe ububanyi n’amahanga,ku wa 22 Ugushyingo 2024.

Iki cyorezo cyagaragaye mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2024. Abantu 66 nibo bacyanduye hakiri 51, abandi 15 barapfa.

Hashize iminsi irenga 22 nta murwayi wacyo urongera kugaragara mu Rwanda.

Kugeza ubu CDC yatangaje ko yakuye u Rwanda ku rwego rwa gatatu ikarishyira ku rwego rwa kabiri rw’ubwirinzi by’iki cyorezo,bisobanuye ko hakuweho ikumirwa ry’ingendo zitari ngombwa,hagasigaraho ingamba z’ubwirinzi zisabwa abava muri Amerika bakorera ingendo mu Rwanda.

Izindi ngamba ziri mu rwego rwa kabiri zirimo kwirinda gukora ku barwayi bafite ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro,kuribwa imikaya no gucibwamo,kwirinda gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’abantu,kudakora ku murambo mu rambo, kwirinda ahari uducurama turya imbuto nko mu buvumo no mu birombe, kwirinda gukora ku ngagi na Chimpanzee.

Ikigo Nyafurika gushinzwe kurwanya no gukumira indwara,Africa CDC, cyashimiye icyemezo Amerika yafashe cyo gukuraho iyi ngamba,kugaragaza ko byari ngombwa kuko u Rwanda rwahashyije iki cyerozo.

Bagize bati:”Africa CDC yashimiye Guverinoma ya Amerika ku cyemezo yafashe cyo gukuraho ingamba y’ubuzima yo ‘Kwirinda ingendo zitari ngombwa irebana na Marburg mu Rwanda, yatangiye gushyirwaho tariki ya 7 Ukwakira 2024.”

Ubwo ubu bwandu bwagaragaraga mu Rwanda,CDC yasabye abava muri iki gihugu kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa mu Rwanda,inashyiraho ingamba zo gupima abava mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima(WHO), Dr Tedros Adhanom Ghebreyeyesus , ubwo yari mu Rwanda mu kwezi ku Ukwakira 2024, yamaganye iki cyemezo cya CDC.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!