Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 24 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyungo ahazwi nko kuri Karasha, habereye impanuka ikomeye ya Coaster yari itwaye Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Gicumbi berekezaga mu Karere ka Musanze.
Umwe muri abo banyamuryango bari berekeje i Musanze, yabwiye itangazamakuru ko bari bagiyeyo bari muri Coaster eshatu, avuga ko iyari iri imbere yabo ari yo yakoze impanuka.
Yagize ati: “Twari tugeze mu ikorosi ry’ahitwa mu Rwiri rimanuka cyane, umushoferi ashobora kuba yabuze feri imodoka akayegeka k’uruhande rw’umuhanda. Hakomeretse abantu benshi.”
Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yavuze ko na we ubwo iyo mpanuka yabaga yari arimo ajya i Musanze, avuga ko kuri ubu umwe yahise yitaba Imana abandi bakomeretse bakaba bajyanwe kwa muganga.
Yagize ati: “Nibyo ni imodoka yagwishije urubavu natwe twajyanaga n’abandi i Musanze harimo abo mu muryango wa FPR-INKOTANYI. Ubu umwe yamaze kwitaba Imana abandi bakomeretse bamwe bari bajyanwe ku Bitaro bya Byumba abandi ndi kumwe nabo ku Bitaro bya Kinihira.”
SP Mwiseneza Jean Bosco, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bakomeje gukusanya amakuru arambuye ajyanye n’iyi mpanuka. Akaba ari buyatangaze mu mwanya uri mbere.
Uwitabye Imana ni umubyeyi witwaga Nyirandama Chantal akaba yari rwimezamirimo uzwi mu Karere ka Gicumbi, yari afite Hotel yitwa Nice Garden.
Amakuru agera ku igicumbinews.co.rw dukesha iyi nkuru avuga ko hari abandi bakomerekeye muri iyi mpanuka k’uburyo bukomeye.