Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Hari amashuri ateza ibibazo iyo imvura iguye

Abatuye mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Nyanza bavuga ko bifuza amwe mu mashuri afite ibyumba bishaje binasakaje amategura bivugururwa, kuko iyo imvura iguye abanyeshuri bahindura ibyicaro, bahunga imvura ngo batanyagirwa, bakirundira ahatava.

Uwitwa Nsanzumuhire Ezekiel utuye mu Murenge wa Busoro, avuga ko ikigo cy’amashuri abanza cya Shyira gifite ibyumba bishaje bikaba bikeneye kuvugururwa bikanavanwaho amategura ashaje abisakaje.

Yagize ati: “Jyewe nturiye ishuri rya Shyira ariko rwose ubuyobozi bukwiye kudufasha ibyumba by’amashuri bikavugururwa ndetse bigasakarwa neza kuko amategura abisakaye yamaze gusaza mu gihe cy’imvura abanyeshuri baravirwa.”

Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu kuri iri shuri ribanza rya Shyira, avuga ko ryabo riva kubera ko amategura ashaje kandi yajemo imyenge.

Yagize ati: “Mu gihe cy’imvura turavirwa kubera ko amategura ashaje arimo imyenge, ku buryo usanga hari abimuka aho bari bicaye kubera kuvirwa mbese badufasha bakadusakarira n’amabati.”

Uwitwa Mukarukundo Aloysia wo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, avuga ko yifuza ko ishuri ry’iwabo ribanza rya Nkomero ryavugururwa kuko rishaje.

Yagize ati: “Rero ubuyobozi turabusaba kudufasha ishuri ryacu rya Nkomero rikavugururwa kuko ari ibyumba by’amashuri bishaje, ari amategura abisakaye nayo arashaje. Mbese natwe turashaka ko batwubakira ibyumba by’amashuri abana bakajya biga badafite ubwoba bwo kuvirwa.”

Kayitesi Nadine, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage, yatangaje ko ubuyobozi bufite gahunda yo kuvugurura ibyumba by’amashuri bishaje no kubaka ibishya.

Yagize ati: “Ibyo abaturage bavuga ni byo kuko hari ibyumba by’amashuri bishaje bikeneye kuvugururwa. Icyo rero nabizeza ni uko ubu twatangiye kubaka ibyumba by’amashuri bishya ariko tunajyana no kuvugurura ibyumba bishaje, ku buryo nibura umwaka utaha bijyanye n’ubushobozi buzagenda buboneka dufite gahunda y’uko ibyumba by’amashuri bishaje bizaba byamaze kuvugururwa.”

Muri imwe mu mirenge yo mu Karere ka Nyanza, hari ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bishaje binashakaje amategura bikenewe kuvugururwa biboneka, aho ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibyo bwamaze kubarura bikeneye kuvugururwa bigera kuri 48, ari nabyo bufitiye gahunda yo kurangiza kuvugurura mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2025-2026.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!