Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo: Inkamba y’ibuye yagwiriye inzu yari iryamyemo umugore n’umugabo

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gatunga ho mu Mudugudu Burungero, bararira ayo kwarika ndetse baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga bitewe n’amabuye ava mu kimoteri cya Nduba bitewe n’ibimashini birimo kuhasesa bikagwa mu baturage rwagati.

Ahanini aka gahinda kabo kuzamuwe n’ibyabaye ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 23 Ugushyingo 2024, ubwo hamanukaga inkamba y’ibuye, ikagwira inzu yari iryamyemo umuryango wa Irumva Shirikije n’umugore we ku bw’amahirwe batabururwa n’abaturanyi bose ari bazima.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga bumvishe ikintu gihuruduka, bahagera bagasanga n’ikibuye cyagwiriye inzu ya Irumva, bahita bagerageza gutabura abirimo imbere.

Umwe yagize ati: Twumvise ikintu gihuruduka, tuhageze dusanga n’ikibuye cyahafunze n’urugi rwamaze kwibana, dusenya agace kamwe turatabura duhita tubageraho, dusanga nta wapfuye.”

Aba baturage bavuga ko kubashyira ikimoteri ruguru bingana no kubashyira mu irimbi, dore ko bavuga ko babariwe bitewe n’uko ngo bari mu mbago z’icyo kimoteri, ariko bakaba batarimurwa.

Umwe yagize ati: “Ejo imvura yaraguye ubutaka burajenga, ikibuye kiramanuka, cyavuye mu kimoteri. Amahirwe yahabaye nta muntu ryishe, ryamanutse saa tanu z’ijoro.”

Akomeza agira ati: “Ibintu byari mu nzu byose nta cyavuyemo, byose byangiritse, gusa abantu bo barokotse.”

Abo baturage barasaba Leta ko bakimurwa kuko icyo kimoteri cyasanze bahatuye.

Abaturanyi ba Irumva baboneyeho no kunenga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwageze ahabereye iki kibazo ntibwihutire kugeza umugore wa Irumva kwa muganga kandi yahungabanye kuko atwite.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bwakimenye, buvuga ko bugiye kugira icyo bukora kugira ngo uyu muryango ube wafashwa ndetse hagire igikorwa abatuye muri ako gace gafatwa n’amantegeka babe bakimurwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU