Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyagatare: Urujijo ku rupfu rw’umukobwa wibanaga

Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare ho mu Mudugudu wa Nyagatare II, haravugwa inkuru y’umukobwa wasanzwe mu nzu aho yari acumbitse amanitse mu mugozi bikekwa ko yishwe.

Nyakwigendera witwaga Akingeneye Janvière w’imyaka 29 y’amavuko, yakomokaga mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi.

Mukarubega Winifirida, nyina wa nyakwigendera, yatangaje ko amakuru y’urupfu rwa Akingeneye Janvière bayamenye bayabahawe na bamwe mu bo bakoranaga ndetse n’umugore umwe wari uziranye na Akingeneye atuye hafi y’aho yabaga.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ako kanya bahise bafata urugendo bajya i Nyagatare kureba uko bimeze, ariko bageze aho yari acumbitse, ngo basanze Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwamaze gutwara umurambo ku Bitaro bya Nyagatare, bakomerezayo, ariko ngo ntibemererwa kuwureba.

Uyu mubyeyi yagize ati: “Nta kibazo umwana wanjye yagiraga cyatuma yiyahura, n’ubwo ari ko twumvise bavuga ko yaba yiyahuye kuko bamusanze mu mugozi.”

Akomeza agira ati: “Yari umwana uhora yishimye yisekera, ubwo no ku itariki 17 ejo bundi twaravuganye arimo aseka, ambwira ko yongeye gusinya indi kontaro mu kazi kuko iya mbere yari yarangiye.”

Akingeneye Janvière yari umunyamuryango wa GAERG, ugizwe n’abahoze ari abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ‘famille’ yitwa Inkesha.

Murenzi Janvier akaba yari umubyeyi we muri iyo ‘famille’, avuga ko yaba we, n’abandi bana babanaga na we muri iyo famille, bananiwe kwemera urupfu rwe, kuko bumva bidashoboka, noneho kuvuga ko yaba yiyahuye ngo ni ibintu bumva bitashoboka kuri Akingeneye, kuko yari umukobwa uhorana ibyishimo, ahora aseka, ku buryo bigoye kumubona ababaye.

Yongeyeho ko nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe yagiraga nk’agahinda gakabije n’ibindi, ahubwo yari mu bafasha abandi bana bafite ibibazo cyane ko yari yarahawe amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe atangwa na GAERG, ndetse ko yari umuntu ufungukira abandi ku buryo n’ubwo yari kuba afite ikibazo bari kuba bakizi.

Murenzi akomeza avuga ko nyakwigendera yari umukobwa ukunda ubuzima n’imyidagaduro ariko agakunda no kuzirikana abandi bana, akabahamagara kenshi kuri telefoni ababaza niba bameze neza, abafite ibitagenda neza, akabegera akabafasha.

Ati: “Uretse njyewe na mere wa famille Inkesha, Akingeneye yari nka nomero ya kabiri mu kwita ku buzima bw’abana bo muri iyo famille, n’ejo bundi yagiye kureba umukino wahuje Amavubi na Nigeria kuko yari yaje muri Kigali mu mahugurwa y’akazi, ariko ajya no kureba uwo mupira, urangiye asura abana babiri bo muri famille Inkesha. Yari umuntu ufite gahunda yo gukomeza amashuri kuko yari kwiyandikisha muri iki Cyumweru. Ntabwo yaba afite gahunda yo kwiyambura ubuzima ngo ajye muri ibyo byose.”

Kugeza magingo aya nta rwego ruragira icyo rutangaza kuri rupfu rwa nyakwigendera.

Nyakwigendera biteganyijwe ko aza gushyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024.

Akingeneye Janvière yize kuri IPRC Tumba, ubu yitwa RP Tumba College of Technology, akaba yakoraga nka IT mu muryango utari uwa Leta witwa ‘ICAP at Columbia University’ ukorana na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Karere ka Nyagatare.

Src: Kigali Today

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!