Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Musanze: Umwarimu yagiye gusura umuryango we ahita atabwa muri yombi

Kuri uyu wa Kane taliki 21 Ugushyingo 2024, uwitwa Twiringiyimana Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko, usanzwe ari umurezi mu karere ka Rwamagana, yagiye gusura umuryango we mu Karere ka Musanze agezeyo ahita afungwa.

Twiringiyimana afite umugore usanzwe ari umupolisikazi i Musanze, ndetse bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Muri Nzeri uyu mwaka, Twiringiyimana yatse ‘mutation’ yoherezwa kwigisha mu Karere ka Rwamagana avuye ku ishuri riherereye mu Mujyi wa Musanze yigishagaho.

Bwiza dukesha iyi nkuru ivuga ko Twiringiyimana yagiye yari asanzwe atakibana n’uriya mugore we wari utakiba mu rugo.

Abo mu muryango w’uriya mugabo, bavuga ko yari amaze iminsi yitegura kujya i Musanze kureba umwana we.

Nyina wa Twiringiyimana usanzwe atuye i Mbogo mu Karere ka Musanze yavuze ko ku wa Kane umuhungu we yabaye akigera i Musanze, agahita amuha ubutumwa bw’uko RIB imufashe.

Uyu mubyeyi yumvikanye yikoma umukazana we avuga ko ari we wafungishije umuhungu we.

Yagize ati: “Uwo mugore ni we wamushyirishijemo kuko nta wundi muntu Manweri baba baragiranye ibibazo mu gihe yari amaze aho.”

Bivugwa ko Twiringiyimana yafatiwe ku ishuri ryitwa Witty Nursery School, aho yari yagiye kureba umwana.

Bwiza ivuga ko kandi atari ubwa mbere uyu mugabo atabwa muri yombi, kuko muri Nyakanga uyu mwaka yamaze iminsi itatu afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza, nyuma y’uko umugore we amureze kumuhohotera.

Kugeza ubu ibyaha Twiringiyimana akurikiranyweho ntibiramenyekana, kuko Umunyamakuru wa Bwiza yahaye ubutumwa umuvugizi wa RIB imubaza amakuru arambuye ku itabwa muri yombi rye atarabusubiza.

Ni mu gihe Uwera Shakira washakanye n’uriya mugabo, yahakanye ko ari we wafungishije umugabo we, yagize ati: “Ibyo sinjye wakabaye ubibaza.”

Ubwo umunyamakuru yamusobanuriraga ko umuryango w’umugabo we ari wo umushinja kumufungisha yakomeje agira ati: “Ibyo ni ibyanyu mwana, njye sinkunda amatiku twara ayo ngayo.”

Wareba amakuru yacu hano kuri YouTube channel:

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!