Saturday, January 25, 2025
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Umugabo biravugwa ko yiyahuriye muri kasho

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umugabo witwaga Iremaharinde Ibrahim wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, wasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Aya makuru yahamijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi.

Nyakwigendera Iremaharinde, yari atuye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Gihundwe ho mu Mudugudu wa Kabeza.

Iremaharinde yari yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ku i saa saba z’ijoro ryakeye kubera guteza umutekano muke ubwo yarwanaga n’umugore we.

Karekezi Twizere Bonaventure, yatangaje ko uwo mugabo yiyahurishije umushumi yari ahambirije ipantalo yari yambaye.

Yagize ati: “Nibyo, umufungwa witwa Iremaharinde Ibrahim w’imyaka 29 y’amavuko , wari wafashwe mu ijoro ryakeye azira guteza umutekano muke no gukubita uwo bashakanye, yitabye Imana nyuma yo kwimanika muri kasho ya Polisi ya Kamembe akoresheje umushumi yarahambirije ipantalo yariyambaye.”

Yakomeje avuga ko yihananginishije umuryango wagize ibyago, avuga ko iperereza rigikomeje.

Ati: “Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu n’imiterere y’ibyabaye, amakuru arambuye azatangazwa iperereza nirirangira.”

Src: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!