Home AMAKURU Nyaruguru: Barindwi bafunzwe bakurikiranyweho kwiba abasengera i Kibeho
AMAKURU

Nyaruguru: Barindwi bafunzwe bakurikiranyweho kwiba abasengera i Kibeho

Abantu barindwi batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo bakurikiranyweho ubujura bunyuranye burimo kwambura telefone n’amasakoshi abaje gusengera i Kibeho ku Butaka Butagatifu.

Abo bakekwaho ubujuru bafatiwe mu Mudugudu w’Agateko, Akagari ka Kibeho ho mu Murenge wa Kibeho, bafatirwa mu mukwabu wabaye kuri uyu wa Kane taliki 21 Ugushyingo 2024.

Abatawe muri yombi barimo abagabo bane n’abagore batatu, bose bakaba bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 19 na 40 y’amavuko.

Bakurikiranyweho kwiba abaje gusengera i Kibeho, aho babashikuzaga ibyo bafite cyane cyane amasakoshi na telefone ariko hari n’abivangaga nabo mu kivunge nk’abajyanye na bo gusenga bakaza kubiba.

SP Habiyaremye Emmanuel, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye itangazamakuru ko bashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse aboneraho no kuburira abishora mu bikorwa nk’ibyo.

Yagize ati: “Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, tubasaba gukomeza ubwo bufatanye. Turaburira kandi abishora mu byaha ko Polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubashakisha no kubafata. Nibave mu byaha ahubwo bafatanye n’abandi mu gukumira no kubirwanya batangira amakuru ku gihe.

Umva inkuru zacu mu buryo bw’amajwi:

Abo barindwi bafungiwe i Kibeho muri Nyaruguru nyuma y’abandi umunani baherutse gufatirwa mu Murenge wa Muganza, bakekwaho kwiba abaturage amatungo, imyaka, gukoresha ibiyobyabwenge n’urundi rugomo.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!