Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Ishuri rya GS Nyagisozi ryigisha gukanika no gutwara imodoka riratabarizwa n’Abadepite

Abadepite bararitabariza Ishuri rya GS Nyagisozi riherereye mu Karere ka Nyanza, kubera ko ngo higishirizwa amasomo yo gukanika no gutwara imodoka ariko hakaba nta modoka n’imwe wahabona abanyeshuri bigiraho, basaba ko ikibazo cyabo cyakemurwa mu maguru mashya.

Ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi bijyana no guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Amashuri amwe n’amwe atangira kwigisha amasomo y’ubumenyi ngiro nyamara imfashanyigisho zidahari, ku buryo abanyeshuri bigishirizwa byinshi mu bishushanyo.

Kuva ku wa 24-26 Ukwakira uyu mwaka, Abadepite bakoreye ingendo mu turere dutandukanye, basanze mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya GS Nyagisozi nta mfashanyigisho bagira zifashishwa mu masomo yo gukanika no gutwara imodoka.

Depite Uwumuremyi Marie Claire, ati: “Hagaragaye amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro ariko badafite ibikoresho byo kwimenyereza imyuga baba biga, urugero ni GS Nyagisozi yo mu Murenge wa Cyabakamyi bigisha ubukanishi bw’ibinyabiziga ariko hakaba nta modoka ihari bigiraho bakaba bagomba kwigira mu Karere ka Ruhango.”

Yavuze ko kandi abana bo muri aka gace bakunze aya masomo ku buryo batabonye akazi muri uyu murenge bajya n’ahandi ariko ngo “usibye no kuba nta modoka yo kwigiraho bafite urebye no mu murenge wose imodoka ihataha ni iya Gitifu w’Umurenge gusa. Ubwo rero bajya kwigira muri Ruhango.”

Depite Mukabunani Christine yemeje ko kuba mu ishuri rya GS Nyagisozi bigisha gukanika no gutwara imodoka nyamara nta modoka n’imwe ihari bikwiye gukurikiranwa mu buryo bwihuse abahiga bagahabwa uburezi bufite ireme.

Yagize ati: “Abanyeshuri bazakora ibizamini nk’abandi ariko batarigeze bigira ku modoka n’imwe, njyewe nabyita kubapfunyikira rwose nta kubigisha birimo.”

Uwineza Beline, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, yavuze ko ari ikibazo gikomeye kandi kigaragara mu mashuri menshi mu gihugu.

Yagize ati: “Icyo nagira ngo mubwire ni uko bitaba ari n’iri shuri gusa ukurikije andi makuru tugiye dufite ku bijyanye n’amashuri ariko ngira ngo mvuge ko Komisiyo y’Uburezi irimo gukurikirana ibijyanye na politike y’uburezi hirya no hino mu mashuri igenda isura, ntekereza ko hari na byinshi tuzakuramo ku bijyanye n’amashuri.”

Iyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, kiri gukora ubugenzuzi by’amashuri, hasuzumwa niba ishuri ryujuje ibisabwa rigahabwa icyangombwa cyo gukora mu mwaka w’amashuri, abo basanze bituzuye bagahabwa umwaka wo kubitunganya, byakomeza kunanirana bigahagarikwa.

Hari amakuru avuga ko mu mashuri yigenga, iyo bamenye ba rwiyemezamirimo ko bazagenzurwa bakodesha ibikoresho nk’imodoka, imashini zidoda, izibaza n’ibindi byifashishwa n’abanyeshuri mu kwimenyereza umwuga biga, ubugenzuzi bwarangira bakabisubiza nyirabyo.

Kugeza ubu imirenge yose yo mu gihugu yagezemo amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, inzego ziyareberera zigahamya ko zigenda ziyagezaho ibikoresho uko ubushobozi buboneka.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!