Uburusiya bwatangaje ko bugiye gukoresha intwaro kirimbuzi mu rwego rwo kwihorera ku gitero cya Missiles Ukraine yabugabyeho zo mu bwoko bwa ATACMS.
N’ubwo Uburusiya buvuga ko ibi bitero bitageze ku ntego, ngo izi ntwaro ni izo Ukraine yahawe na Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Ku wa 17 Ugushyingo, Leta Zunze ubumwe za Amerika zari zahaye uburenganzira Ukraine bwo kurasa ku Burusiya.
Uburusiya buhamya ko Ukraine yarenze umurongo utukura kuko bwatangaje ko intambara igiye guhindura isura aho Buteganya gukoresha intwaro za kirimbuzi yihimura.
Ibi bisasu byashwanyagurijwe mu kirere, ibisigazwa byabyo ngo byaguye mu gace ka Bryanak, gaherereye mu burengerazuba bw’Uburusiya.
Ibiro bya Vladimir Putin, byahise bitangaza ko nyuma y’ibi bitero by’amahanga, ngo bagiye kwihorera bakoresheje ibitwaro kirimbuzi.
Bivugwa ko ingabo za Ukraine zarashe missiles ballistic zirindwi, harimo 5 zahise zishwanyaguzwa, izindi 2 zikaburizwamo.
Minisiteri y’ingabo mu Burusiya, yahamije ko izi ntwaro zakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, iti:”Dushingiye ku makuru agaragara, missiles za ATACMS, zakorewe muri Amerika ni zo zakoreshejwe. Utuvungukira twa ATACMS, bwaguye mu butaka bw’ikigo cy’ingabo mu gace ka Bryansk, bituma hatangira kugurumana gusa bahise bahazimya.”
Peskov Dmitry, umuvugizi w’ibiro bya Perezida Putin, kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko Perezida yahise asinya yemeza iby’ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Ibi birasubiza ibiheruka gutangazwa n’uruhande rwa Leta Zunze ubumwe za Amerika, ko Perezida Biden aheruka kwemerera Ukraine gukoresha intwaro kirimbuzi barasa muri Kursk mu Burusiya.
Mu gihe Ukraine itaragira icyo itangaza kuri ibi bitero, Leta Zunze ubumwe za Amerika, nazo ntabwo ziragira icyo zitangaza niba hari impinduka zifata ku ngingo yazo yo guha uburenganzira Ukraine bwo kurasa ibitwaro kirimbuzi ku Burusiya.