Tuesday, November 19, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Umugabo yasezeye inshoreke ye agiye kwiyahura atabarwa n’umugore mukuru

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umugabo witwa Hagenimana Fidèle w’imyaka 54 y’amavuko urwariye mu Bitaro bya Mibilizi, bivugwa ko yanyoye umuti batera mu myaka nyuma yo guhamagara inshoreke ye, ariko atabarwa akiri muzima.

Hagenimana usanzwe utuye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Muganza, Akagari ka Gakoni ho mu Mudugudu wa Sanganiro, ubwo yabwiraga umugore we babana ko adashaka kurarana na we, agahamagara inshoreke ye ayibwira ko ayisezeyeho agiye kwiyahura, akanywa umuti uterwa mu myanya, akaramirwa agisambagurika atarapfa, kuri ubu akaba arembeye mu Bitaro bya Mibilizi.

Uwitwa Clémentine Uwitonze, yabwiye itangazamakuru ko ubusanzwe Hagenimana afite umugore babyaranye kane ariko babana batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko anafite inshoreke muri aka Kagari ka Gakoni bamaranye igihe.

Yavuze ko ubwo uwo mugabo yatahaga yari yasinze yageze mu rugo rwe abwira umugore we banasanganywe amakimbirane ashingiye kuri ubu businzi bwe, umugore akanamushinja kumuta akajya mu nshoreke, umugabo na we akamushinja kumuca inyuma, bikekwa ko ari yo mpamvu yadindije gusezerana kwabo igihe indi miryango myinshi yo muri uwo Murenge yasezeranaga mu mezi ashize, ko adashaka ko amurara iruhande.

Yagize ati: “Yatashye yasinze cyane ariko bishoboke ko yari anatahanye umuti w’inyanya mu mufuka w’ipantalo yari yambaye, ageze iwe abwira umugore we bafitanye abana bane ko adashaka ko bararana, ashaka kurara wenyine.”

Akomeza agira ati: “Umugore yabimwemereye ajya mu kindi cyumba ariko agira amakenga y’ibyo bintu bitari bisanzwe nubwo babanaga bakimbirana, mu minota mike agaruka ku muryango w’icyumba bararamo urugi rwari rwegetseho, yumva umugabo ahamagara iyo nsohereke ye ayisezeraho, ayibwira ko agiye kwiyahura, ko urupfu rwe rutazabatungura, ko mu minota mike biba birangiye.”

Akimara kuvuga ayo magambo, yahise anywa uwo muti, umugore akinguye yumva impumuro y’umuti yuzuye icyo cyumba, anasanga amaze kuwunywa ni ko guhita atabaza, bamujyana ku kigo nderabuzima, kuko yari atangiye kunegekara, yoherezwa ku Bitaro bya Mibilizi ari ho akirembeye.

Gitifu w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yavuze ko uwo mugabo uri mu ngo 53 zibanye nabi muri uwo murenge, kwiyahura bigakekwa ko yabitewe n’iyi mibanire mibi mu rugo n’ibyo bombi bashinjanya byo gucana inyuma n’ubushoreke.

Yagize ati: “Iyo nkuru ni yo, byabayeho, umugabo aracyari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Mibilizi, tukageka ko yabitewe n’amakimbirane basanganywe. Naramuka yorohewe tuzamwegera tumubaze nyir’izina icyamuteye gukora igikorwa cy’ubugwari nk’icyo cyo guhitamo kwiyambura ubuzima, baganirizwe nk’uko bikorwa ku zindi ngo zibanye nabi, nibyanga hafatwe indi myanzuro.”

Gitifu Ndamyimana, yaboneyeho no gusaba abaturage kudatekereza kurangirisha ibibazo byabo kwiyambura ubuzima, ibibazo bafite bakabishyikiriza ubuyobozi bukabafasha kubikemura, bakareka ingeso mbi z’ubusinzi no guca inyuma abo bashakanye, kuko bidashoboka gutera imbere umuntu akiri mu bikorwa nk’ibyo  bidasobanutse.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU