Abo mu miryango y’abantu batanu barashwe n’umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bijejwe ko bazafashwa mu buryo bushoboka mu kwita ku buzima bwabo bwa buri munsi.
RDF ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Ugushyingo 2024, yemeje ko yataye muri yombi Sergeant Minani Gervais, ukurikiranyweho kurasira mu kabari k’i Nyamasheke abasivile batanu bagapfa mu gitondo cy’uwo munsi.
Ibi byabereye mu Murenge wa Karambi, Akagari ka Rusharara, ubwo Sgt Minani yashyamiranaga na nyiri akabari, aho uyu musirikare yanyweraga.
Amakuru yavugaga ko Sgt Minani yari amaze gufata icyo kunywa, yifuje kwishyurira nyir’akabari kuri Mobile Money (MoMo), ariko undi arabyanga kuko yashakaga kwishyurwa mu ntoki (cash).
Sgt Minani, nyuma yo gushyamirana ngo yemerewe kujya mu kigo kugira ngo azane amafaranga, agaruka yambaye impuzankano y’igisirikare, afite n’imbunda yarashishije abaturage batandatu batanu bitaba Imana.
ku wa 14 Ugushyingo 2024, habaye igikorwa cyo gushyingura ba nyakwigendera, imiryango bakomokamo irahumurizwa ndetse yizezwa ubufasha bwuzuye.
Maj. Gen Eugene Nkubito, uyobora Diviziyo ya Gatatu muri RDF, yavuze ko ibyakozwe na Sgt Minani, uyu musirikare yabikoze ku giti cye kuko bihabanye kure n’indangagaciro za RDF.
Yagize ati: “Muratuzi kandi si ubwa mbere duhuriye aha. Uwabikoze yaduhemukiye, yahemukiye RDF kandi yatubabaje. Ubuyobozi bwacu bwantumye ngo (mbabwire ko) iyo miryango yabuze ababo buzayiba hafi. Mu minsi ya vuba hari abantu bazaza hano kuza kureba icyakorwa.”
Abo mu miryango ya banyakwigendera bashimiye uburyo inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zabafashe mu mugongo zikanabafasha gushyingura ababo baguye muri iryo sanganya.
Uwitwa Joel Ntakirutimana, yagize ati: “Abayobozi bacu badufashije. Nubwo twabuze abacu ariko twishimiye ko twatabawe n’ubuyobozi n’abaturage benshi.”
Undi na we yagize ati: “Kuva ikibazo kibaye ubuyobozi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu bwakoze byose, kugeza ubu tuje gushyingura. Nta kintu umuryango wavunitseho uretse kubura umuntu wabo. Ibindi byose ubuyobozi bwabyitayeho.”
Dushimimana Lamber, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, yahumurije abaturage ababwira ko nubwo igihugu cyatakaje amaboko, badakwiriye gutakariza icyizere inzego z’umutekano, ashimangira ko na bo bazakomeza gufata mu mugongo ababuze ababo.
Yagize ati: “Tuzakomeza gufatanya namwe, tubafasha kugaruka mu buzima bwiza, kwibagirwa ibyabaye ariko no kubaba hafi mu buzima busanzwe, kugira ngo umwana atabura kujya ku ishuri, atabura icyo arya kubera ko se yazize urugomo nka ruriya.”
RDF yatangaje ko nyuma yo guta muri yombi Sgt Minani, yatangaje ko ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.