Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Umugore aratabaza nyuma y’uko umugabo we amwatse gatanya amuziza ko yabyaye umwana wirabura

Umugore wo mu Bushinwa, ari mu rujijo nyuma yuko, abyaye umwana wirabura nyamara ngo atarigeze abonana n’umugabo w’umwirabura ndetse akaba ataranakandagira muri Afurika, none ubu umugabo we akaba ari kumusaba ko batandukana.

Umugore w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Mujyi wa Shanghai aragisha inama z’uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umugabo we usaba ko batandukana nyuma yuko abyaye umwana abazwe akaza ari umwirabura, ibi bikaba biherutse gutangazwa n’ikinyamakuru China Times cyo mu Bushinwa.

Uyu mugore yifashishije imbuga nkoranyambaga, yagaragaje iyi nkuru y’agahinda yabanjirijwe n’ibyishimo byo kuba yari yibarutse impundu zikavuga, ariko hagakurikiraho ibisa n’inzozi mbi, akaba agisha inama abandi babyeyi icyo yarokora kugira ngo urushako rwe ntirusenyuke.

Akomeza avuga ko ubwo yari amaze kwibaruka, umugabo we yaje kureba umwana wabo nk’uko bisanzwe ku bandi babyeyi, ariko yakubita amaso uruhinja rwabo akabona rurirabura cyane, akanga kuruterura.

Uyu mugore avuga ko “na we agiterura uruhinja rwe, yabonye rwirabura, nyamara atarigeze akandagira muri Afurika, yewe ko atigeze nanahura n’umuntu w’umwirabura.”

Yongeyeho ko ko umugabo we atigeze agaragaza ibyishimo byo kuba bibarutse ndetse bikaba bitanamushishikaje, ahubwo asaba ko hakorwa ibizamini bya gihanga kugira ngo barebe niba uwo mwana ari uwe.

Uyu mugore yemeye gukora ibyasabwa n’umugabo we, avuga ko yari yizeye ko umugabo we namara kubona ko yari yibeshye, bazabana mu mahoro, ariko ngo si ko byagenze kuko kwizerana hagati yabo kwamaze kuyoyoka.

Ubutumwa bw’uyu mugore bwatunguye benshi, ndetse bukwirakwira henshi, ariko bamwe mu bamusubije, bamubwiye ko kuba umwana we yaravutse afite uruhu rwirabura, ari ibintu bisanzwe.

Umwe mu mpuguke amusubiza yagize ati: “Ikibazo nk’iki gishobora kuba ku mpinja kuko uruhu rwabo ruba rworoshye ndetse no kuba gutembera kw’amaraso kwabo kuba kuri hasi. Ni ibintu bisanzwe ko uruhu rwirabura, rushobora kuzaba urwera.”

Undi na we at: “Ibi ni ibintu bisanzwe, ibara ry’uruhu rwe ruzagenda rucya uko iminsi izagenda ishira.”

Abandi bo bagaye uyu umugabo udafitiye icyizere umugore, we bamugira inama yo kuganira n’umufasha we kugira ngo badasenya urugo rwabo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!