Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Gahunda nzahurabushobozi: Ibigo by’amashuri 150 bidatsindisha neza byemerewe ubufasha

Umuryango Hempel Foundation ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF ishami ry’u Rwanda, batangije ku mugaragaro gahunda nzahurabushobozi yo gufasha ibigo by’amashuri abanza 150 bidatsindisha neza kongera ireme ry’uburezi na byo bakabasha gutsindisha neza.

Iyi gahunda y’imyaka itatu izakorerwa mu turere dutanu dutsindisha ku kigero kiri hasi ari two Ngororero, Rusizi, Gakenke, Karongi na Gisagara.

Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri 2024, ni mu gihe ejo hashize ku wa Mbere taliki 11 Ugushyingo 2024, yamurikiwe i Kigali mu nama y’iminsi itatu yahurije hamwe ibihugu 39 bya Afurika biri kwiga ku kuzamura uburezi bw’ibanze.

Mu turere iyi gahunda izakorerwamo hazahugurwa abarimu 150, hibandwa ku buryo bwo kwigisha abana bo mu mashuri abanza hifashishijwe ibikoresho bituma abana babasha kumva mu ngiro ibyo bigishwa mu masomo y’Icyongereza n’Imibare.

Iyo gahunda izafasha abana bagera ku bihumbi 75 bo mu bigo byatoranyijwe, aho mu mfashanyigisho basanganywe hazongerwamo ibikoresho ngiro nk’ibishushanyo by’inyuguti, iby’ibinyampande n’ibindi bitandukanye bibafasha kwiga ibintu babasha kubikoraho.

Abo barimu batoranyijwe bazahugurwa ku kwigishiriza kuri ibyo bikoresho no gufasha abana basigara inyuma kugira ngo na bo babanze bumve neza icyo bifasha mu myigire noneho babashe gufasha ba bana kwiga batsinde nk’abandi.

Hari inyigo z’abahanga zerekanye ko umwana iyo yiga ibintu mu ngiro bimworohereza kubifata ndetse ikaba ari na gahunda Leta y’u Rwanda yatangiye kwitaho nk’uko UNICEF ibigaragaraza.

Ubwo iyi gahunda yamurikwaga ku mugaragaro, ubuyobozi bwa Hempel Foundation bwagaragaje ko buyitezeho kuzamura abana bagira intege nke mu mitsindire bitewe n’impamvu zitandukanye na bo bakabasha gutsinda nka bagenzi babo.

Anders Holm, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Hempel Foundation, yagize ati: “Ubufatanye bwacu na UNICEF burashimangira umuhate dufite mu gukemura ikibazo cy’abana bato batsindwa mu ishuri kuko dushaka ko buri mwana hatitawe ku byo anyuramo abasha gufata neza ibyo yiga mu mashuri abanza.”

Arongera ati: “Iyi gahunda y’ingenzi igamije kunganira Leta y’u Rwanda muri gahunda nzahurabushobozi mu mashuri abanza aho amasaha atatu mu cyumweru aharirwa abana badatsinda nk’abandi.”

Julianna Lindsey, uyobora UNICEF Rwanda, we yatangaje ko kwita ku burezi bw’ibanze bw’abana badatsinda neza binyuze mu bufatanye bigabanya ibyago byo kuba abo bana bata ishuri.

Yagize ati: “Uburezi bw’ibanze ni rwo rufatiro rw’uburezi bw’ahazaza. Abanyeshuri batigishwa neza mu mashuri abanza usanga bahorana amanota make kandi ibyo bibongerera ibyango byo guta ishuri hakiri kare. Gahunda yo kubongerera ubushobozi yatangijwe mu Rwanda ifasha mu gukuraho izo mbogamizi. Kongerera abarimu ubushobozi, gukorana n’abaturage ndetse no gusangira ubumenyi ni zo nkingi z’iyi gahunda yo kuzamura uburezi bw’ibanze ku bana bato.”

UNICEF igaragaza ko hakiri ikibazo ku ireme ry’uburezi bahabwa ndetse no ku kwimukira mu mashuri yisumbuye, nubwo Imibare y’umwaka w’amashuri wa 2022-2023 igaragaza ko mu Rwanda abana bagera kuri 94% bigaga mu mashuri abanza ndetse ari intambwe ishimishije.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Hempel Foundation, Anders Holm

Julianna Lindsey, uyobora UNICEF Rwanda

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!