Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Abayobozi 9 bashinjwa kurya ibigenewe abaturage bakuyemo akabo karenge

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari umunani na Sedo bo mu mirenge itandukanye banditse amabaruwa yo gusezera mu kazi.

Abasezeye mu kazi bayoboraga mu mirenge ya Muhura, Kageyo, Nyagihanga, Remera, Gitoki na Kiziguro.

Impamvu nyamukuru yatumye aba bayobozi basezera mu kazi yaturutse ku kuba bamaze igihe kinini batubahiriza inshingano zabo nk’uko bikwiye.

Kuva ku wa 06-08 Ugushyingo 2024, nibwo aba bayobozi batangiye kwandika amabaruwa yo gusezera mu kazi.

Benshi byashinjwaga kwakira amafaranga ya Ejo Heza y’abaturage bakayarya mu gihe harimo n’abagiye bashuka abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka bakazigurisha bakabagurira inyana ntoya andi mafaranga bakayagabana.

Abandi bo byashinjwaga kwakira amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’abaturage aho kuyajyana kuri banki bakayishyirira ku mufuka.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yabwiye itangazamakuru ko koko aba ba gitifu umunani na Sedo bamaze kwandika amabaruwa basezera mu kazi.

Icyakora yavuze ko babaye intwari kuko nibura ngo babonye ko gushyira umuturage ku isonga bibananiye bagahitamo gukuramo akabo karenge.

Yagize ati: “Nibyo koko abagitifu umunani na Sedo bamaze kutwandikira basezera. Twari tumaze iminsi tubakurikirana hari na bo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB iri gukurikirana. Hari n’abatawe muri yombi nka Sedo bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kurya amafaranga y’abaturage ya Mituweli, Ejo Heza hakaba n’abashutse abaturage kugurisha inka za Girinka.”

Meya Gasana yaboneyeho no gusaba abandi bayobozi kwirinda kurya ibigenewe umuturage, ahubwo bagakoresha ubushobozi Leta iba yabahaye mu kwikemurira ibibazo.

Meya Gasana yanibukije ko abantu bazajya babirengaho gusezera byonyine bidahagije ahubwo bazajya bakurikirana kugira ngo baryozwe ibyaha baba bakoreye mu kazi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!