Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyarugenge-Kigali: Umukecuru yasanzwe mu nzu yapfuye hatungwa agatoki umwuzukuru we

Mu Karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru y’umukecuru wasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yishwe n’umwuzukuru we.

Ku wa Mbere taliki 04 Ugushyingo 2024, nibwo uyu nyakwigendera witwaga Mukantagwera Adela, wariuatuye mu Murenge wa Kigali ho mu Kagari ka Nyabugogo yasanzwe yapfuye.

Bamwe mu bagize umuryango we n’abaturanyi be babwiye BTN ko bamemye amakuru y’urupfu rwe nyuma y’umwanya muto atandukanye n’uwo mwuzukuru we, ari na we ukekwaho kumwica.

Umwana we w’umuhungu yagize ati: “Nageze iwe ku irembo nka saa moya n’igice nje kurya mbura umuntu unyitaba, nsunitse urugi nsanga rwegetseho ndinjira ngiye mu cyumba cye nsanga aragaramye yapfuye.”

umurambo w’uwo mukecuru, wasanzwe uriho ibikomere by’inzara mu ijosi kandi yambaye ubusa igice cyo hasi, nk’uko bamwe mu bawubonye babitangaje.

Andi makuru ahwihwiswa n’abaturanyi b’uyu muryango bakeka ko nyakwigendera yaba yishwe bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’umuryango we, aho ngo abana be bamusabaga kugurisha amasambu ariko we akabyanga.

CIP Gahonzire Wellars, Uvugira Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yahamije aya makuru y’urupfu rw’uwo mukecuru, avuga ko iperereza rigikomeje.

Yagize ati: “Twagezeyo dusanga umukecuru yapfuye afite ibikomere bigaragara ko yanizwe. Twatangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mukecuru ariko mu iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yari afitanye amakimbirane n’abana be babiri aho umwuzukuru we wari wahiriwe, ari we akekwaho uruhare mu rupfu rwe ariko turacyamomeje iperereza ngo tumenye ukuri.”

CIP Gahonzire yaboneyeho no gusaba abaturage muri rusange kwirinda kwishora mu makimbirane yageza ku rupfu, abasaba ko bajya begera inzego z’ubuyobozi zikabafasha gukemura ibibazo hagati yabo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU