Baltazar Ebang Engonga , uyobora ikigo cya Guinée Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), yafunzwe nyuma yo gufatanwa amashusho arenga 400 y’abagore baryamanye mu bihe bitandukanye barimo n’ab’abakomeye.
Ayo mashusho yatahuwe ubwo Engonga yarimo akorwaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo, mu bikorwa byo gusaka mu rugo iwe no mu biro basanga CD n’ibindi bintu biriho amashusho arenga 400 y’abagore yagiye asambanya.
Ayo mashusho agaragaza ko abagore Engonga yasanbanyije, barimo ab’abayobozi bakomeye nk’uw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu, abo bafitanye isano n’abavandimwe ba bamwe mu bayobozi bakomeye, nka mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo n’abagore b’abaminisitiri batandukanye.
Nzang Nguema, Intumwa Nkuru ya Leta we yasobanuye ko kuryamana n’umuntu udakoresheje agahato bidafatwa nk’icyaha.
Gusa yakomeje avuga ko Leta ikwiye kugira icyo ikora, kuko hari impungenge ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zaba zarakwirakwijwe binyuze mu bikorwa bya Engonga.
Ni mu gihe Guverinoma ya Guinée Equatorial yashyizeho amabwiriza y’uko umuyobozi uzafatwa asambanira mu biro agomba guhagarikwa nta yandi mananiza kuko bituma batakatizwa icyizere bagirirwa n’abaturage.
Visi Perezida Teodoro Nguema Obiang Mangue abinyujije ku rukuta rwa X, yamaganye ibi bikorwa, ashimangira ko “ubunyamwuga n’ikinyabupfura ari iby’ibanze mu miyoborere yacu.”
Inzego z’ubutegetsi muri iki gihugu zishyize imbaraga mu kugarura icyizere ubuyobozi bwatakaje no guharanira ko bitazasubira, nk’uko byanditswe na Africa News.