Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

REB Updates: Amashuri arasabwa kwitegura ubugenzuzi butangira mu kwezi gutaha

Bwana/Madamu Umuyobozi w’Akarere (Bose)
Bwana/Madamu Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)
Bwana/Madamu Muyobozi,

Impamvu: Gusaba ibigo by’amashuri kwitegura ubugenzuzi ku mikoreshereze
n’imicungire y’imfashanyigisho

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi ikoreshwa mu
mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Rwanda, Urwego rw’lgihugu rushinzwe Uburezi
bw’ lbanze (REB) rwatanze imfashanyigisho zitandukanye harimo ibikoresho by’ikoranabuhanga,
ibitabo n’ibikoresho by’amasomo ya Siyansi.

Hagamijwe kugenzura imicungire n’imikoreshereze y’izo mfashanyigisho zavuzwe haruguru.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta azasura amashuri yo mu Karere muyoboye yahawe ibyo
bikoresho. Gahunda iteganyijwe kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2024.

Ni muri urwo rwego mbandikiye ngira ngo mbasabe kwitegura, kwakira no korohereza itsinda rizaza
mu karere kanyu mu kubona amakuru akenewe.

Mboneyeho kandi kubasaba kumenyesha abayobozi
b’amashuri yose yahawe ibyo bikoresho kwitegura bashyira ahagaragara impapuro bakiririyeho izo
mfashanyigisho, gukomeza kuzikoresha no kuzicunga neza hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Ku bindi bisobanuro mwabaza UWAMARIYA Eugenie kuri Tel: 0788498853 cyangwa
mugakoresha Email:euwamariya @reb.rw

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!