Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwagaragaje ko ruri gutegura amabwiriza agenga amadini n’amatorero mu Rwanda, hakakazibandwa ku nyigisho zitangwa hagamijwe kurandura burundu inyigisho ziyobya Abanyarwanda.
Akenshi muri buri dini cyangwa itorero usangamo umwigisha wamaze kwigarurira imitima y’abahasengera bakavuga ko ari we usize amavuta, wigisha bagafashwa cyangwa ukora ibitangaza mu izina ry’Imana mu gihe abandi batabishobora. Bivugwa ko uyu meigisha iyo asabye amaturo buri wese arekura amafaranga ntacyo yishisha.
Ntabwo ari ibyo bitangaza bakora gusa, hari n’abagaragaye kenshi bigisha bakabwira abayoboke babo ko mu gihe ntacyo bahaye Imana na bo batabona ibyo bakeneye. Abandi bigisha ibijyanye n’ibyo batekereje cyangwa imbaga yifuza bagamije kubona inyungu mu idini cyangwa itorero bashinze.
Ibi bijyana n’uko buri munsi havuka amatorero agenda atandukana n’ayari asanzweho biturutse ku makimbirane abayayoboye baba bagiranye.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, muri Nzeri uyu mwaka, yatangaje ko hari amadini afite inyigisho zibuza abantu gukurikiza inama za muganga n’izindi gahunda za Leta zirimo no kwiteza imbere.
Yagize ati: “Ubu dufite amadini amwe abuza abantu gutanga amaraso, umuntu warwaye bati ’ntukakire amaraso y’undi’, Umwuka Wera azayaguha. Ibyo ntabwo ari byo, umuntu avurwa n’imiti, avurwa n’abaganga babizi bakamenya indwara yawe, bakayisuzuma bagashaka umuti bijyanye. Ntabwo rero Imana washobora kwicara gusa ngo iraguha ntimugura kandi yuzuzanya n’abantu.”
Icyo gihe yanavuze ko “hari abantu b’ababwirizabutumwa n’abihayimana bigisha irondabwoko ku buryo bugaragara, bigisha urwango, ivangura.”
Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuruwa RGB, ku wa Kabiri taliki 29 Ukwakira 2024, ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa ya 2023/2024 n’ibizakorwa mu 2024/2025 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, yagaragaje ko hari amabwiriza ari gutegurwa azaca akajagari mu madini n’amatorero.
Yagize ati: “Icyo twakwita akavuyo mu miryango ishingiye ku myemerere iyobya abayoboke, byagaragaye ko harimo icyuho mu mabwiriza ngengamikorere. Ibyo ni byo turi gukemura nka RGB kuko tubifitiye ububasha. Itegeko riduha ububasha bwo gushyiraho amabwiriza ku buryo iyo tubonye imyitwarire mibi y’amadini, y’imiryango ishingiye ku myemerere dushobora kubikemurira muri ayo mabwiriza.”
Yongeyeho ko aya mabwiriza ari hafi gusohoka azibanda ku kureba ibyo abanyamadini bigisha kuko harimo n’abayobya abaturage.
Yagize ati: “Yarateguwe ubu ari mu nzira, azashyirwa ahagaragara namara kuganirwaho. Ni ukwibanda cyane cyane no ku byo bigisha na byo birimo kuko byagaragaye ko harimo abayobya abaturage.”
Ikindi kiri gutekerezwaho ni umusoro ku madini n’amatorero
Mu madini n’amatorero ni ho usanga abantu binjiza amafaranga menshi mu ngeri zitandukanye n’amaturo yakwa ariko adasorerwa kuko nta tegeko ribigena ririho, ahubwo hagasora ibikorwa by’ubucuruzi ayo madini cyangwa amatorero afite.
Ku wa 15 Nzeri 2024, habaye amasengesho yo gusengera igihugu, icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko byamaze kugaragara ko umuntu wese ushaka amafaranga ashinga idini kuko ari ho abona amafaranga atavunitse. Yavuze ko bizasuzumwa ayo mafaranga bagatangira kuyasorera.
Yagize ati: “Abantu bazabyiga neza turebe niba nta kibazo kirimo ubundi tuyagabane. Amategeko ariho y’ibijyanye n’umutungo winjiza. Abantu bazabisuzuma, niba ibyo wigisha ari bizima, ariko ubikoresha ku mutungo wawe bwite ushaka gukira unyuze muri iyo nzira, ibizima twabyihorera ariko iby’amafaranga na byo tukabisuzuma tugashaka uko byagenda.”
Kuri ubu hari kwigwa ku buryo amafaranga amadini yinjiza yatangira gusoreshwa, nk’uko byatangajwe na Dr. Uwicyeza.
Yagize ati: “N’ikibazo cyo gusoreshwa kiri kwigwaho, biri mu nzira ariko nsobanure gato ko imiryango myinshi ishingiye ku myemerere, harimo ifite ibikorwa by’iterambere bifatika, usanga ifite amavuriro, amashuri, kaminuza, bafite ibikorwa bifasha abaturage byinshi ugasanga amafaranga bakuye mu bikorwa by’insengero ajyanwa mu bikorwa bindi.”
Arongera ati: “Ntabwo navuga ko bose bakorera amafaranga bakayagumana, hari abayashyira mu bikorwa ni n’abafatanyabikorwa bakomeye mu iterambere. Hari n’abafite amadini agiye afite ibigo by’ubucuruzi byunguka, ibyo birasoreshwa bisanzwe biriho nk’urusengero rufite hoteli, iyo hoteli ifatwa nk’ikigo cy’ubucuruzi gisanzwe byo bisanzwe bisoreshwa.”
Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari amadini, amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere 563 irimo amadini 345 atandukanye.
Raporo ya RGB igaragaza ko mu byerekeye imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko, imiryango ishingiye ku myemerere iri ku gipimo cya 74,2%, icungamutungo n’imicungire y’abakozi bikaba kuri 55,7%.
Mu Rwanda hakozwe igenzura rigaragaza ko hari insengero, imisigiti na kiliziya zirenga ibihumbi 14, ariko izirenga 9800 ubu zirafunze kubera kutuzuza ibisabwa.