Tuesday, December 3, 2024
spot_img

Latest Posts

Karongi: Amashuri ashakaje amategura avira abana kugeza bimuriwe ahandi

Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rugabano mu Kagari ka Gisiza  ku ishuri rya EP Karehe, (Ecole Primaire Karehe) abana n’abarimu barataka  kunyagirwa mu gihe imvura iri kugwa bari mu ishuri.

Amashuri ashakaje amategura avira abana kugeza bimuriwe mu yandi mashuri.

Aya mashuri yubakishije amategura,aha kuri iri shuri rya EP Karehe imvura iyo iri kugwa abana baranyagirwa kugeza bimuriwe mu yandi mashuri atava.

Muri iki kigo hari ibyumba bitandatu bisakaje amategura imvura yagwa akava, ubwoba aba ari bwose iyo imvura igwa,bamwe bavuga ko hari ubwo izagwa bikagwira abana n’abarimu.

Bamwe mu barimu bavuganye na Umurunga bavuzeko baba bafite ubwoba iyo imvura iguye. Bagize bati;”Amategura  aba ava tuba dufite impungenge ko bizagwa bikaba byagwira n’abana, kuko ubu turi mu gihe k’imvura irimo n’umuyaga ndetse n’inkuba”.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya EP Karehe  Mukamudenge Beatrice yemereye Umurunga ko amashuri avirwa, avuga ko hakenewe ubuvugizi.

Yagize ati:”Ni byo hari amashuri ashakaje amategura ariko ayo mategura afite foruma ya kera ni manini iyo twoherejeyo umufundi akajyanayo ayandi ntabwo bihura neza, dutegereje ko ubushobozi buboneka hakazahindurwa igisenge , hakenewe ubuvugizi kuko amategura ntabwo bihura.”

Twifuje kumenya icyo abarimu bakora mu gihe imvura iri kugwa maze umuyobozi w’ishuri Mukamudenge Beatrice atubwira ko iyo iguye bimura abana.Ati:”Iyo imvura iri kugwa abana barimuka bakajya mu yandi mashuri atava, kandi nanjye mba mpari.”

Akomeza avuga ko bazongera bakoherezayo umufundi mu gihe hazaboneka izuba hari umucyo imvura itagwa.

Umurunga twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bugiye gukora kuri iki kibazo maze Mukase Valentine uyobora akarere ka Karongi avuga ko iki kibazo atakizi.

Yagize ati:”Abana baravirwa? ko numva icyo kibazo bari batarakingezaho! ubwo ndavugana n’ubuyobozi bw’ishuri n’ubuyobozi bw’umurenge turebe ngo bimeze gute turebe icyo twabikoraho mu buryo bwihuse.”

Mu Ntara y’Iburengerazuba  hakunze kumvikana imvura nyinshi ivanze n’umuyaga iheruka gusenya amashuri yaguye umwaka ushize yari yasenye ibyumba by’amashuri 8 yaguye tariki 9 Werurwe 2023 mu Murenge wa Bwishyura,yari yahungabanyije abana umunani barimo babiri bari bagwiriwe n’amatafari .

Ni kenshi mu gihe k’imvura hakunze kumvikana ubutumwa buburira abaturage ko bagomba kuzirika ibisenge by’amazu,guca imiyoboro y’amazi kugirango adasenya akaba yatwara ubuzima bw’abantu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU