Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Imbangukiragutabara yari itwaye umugore utwite yarenze umuhanda ikora impanuka ikomeye

Imbangukiragutabara y’ikigonderabuzima cya Nyabitimbo, mu karere ka Rusizi, yarenze umuhanda ikora impanuka ikomeye ubwo yari itwaye abarwayi ku bitaro bya Mibilizi, kubw’amahirwe ntihagira uhaburira ubuzima gusa umugore wari uyirimo atwite byamuviriyemo kubyara umwana upfuye.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa munani z’igicuku, mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 27 ukwakira 2024, ubwo iyi mbangukiragutabara yari igeze mu mudugudu wa Kabugarama, mu kagari ka Kingwa ho mu murenge wa Gitambi, ubwo yerekeza ku bitaro bya Mibilizi .

Nubwo kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyateye iyi mpanuka ariko iyi mbangukiragutabara yarenze umuhanda igwa mu kabande nko muri metero 300 uvuye ku muhanda.

Raporo y’inzego z’ibanze muri uyu murenge, ivuga ko uretse uwari uyitwaye, umuforomo wari uherekeje abarwayi n’umurwaza ntakibazo gikomeye bagize, bakaba bari no kwitabwaho ariko umugore wari uyirimo atwite yahise abyara umwana upfuye.

Iyi raporo iragira iti:” Hari harimo umubyeyi wari ufite ‘threat of premature birth’ yahise abyara umwana upfuye. Uyu mubyeyi ari ‘disoriented’ yahawe ubutabazi bw’ibanze ubu tugiye kumujyana CHUB”.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri iyi mbangukiragutabara hari harimo undi mubyeyi wari umaze icyumweru abyaye, wari ugiye kuvuza umwana, bose bakaba bagize ibibazo bakaba bari kwitabwaho.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba , ACP Bonaventure Twizere Karekezi, yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyateye iyi mpanuka.

Yagize ati:” Yari itwaye abarwayi bavaga ku kigonderabuzima cya Nyabitimbo berekeza ku bitaro bya Mibilizi, hanyuma ikora impanuka irenga umuhanda igwa hasi. Yari irimo abantu 6 barimo n’umuforomo 1, umwe niwe wagize ikibazo gikomeye ari kwitabwaho ku bitaro bya Mibilizi.”

Mu mpera za 2022, nabwo imbangukiragutabara yavaga ku bitaro bya Mibilizi, yerekeza ku kigonderabuzima cya Nyabitimbo, mu masaha y’ijoro yarenze umuhanda igwa mu manga muri uyu muhanda wabereyemo iyi mpanuka na none, aho icyo gihe bamwe mu bari bayirimo barimo n’umuforomo bahise bitaba Imana.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!