Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu gace ka Gaza aho Israel ihanganiye na Hamas, abantu bakomeje kuyigwamo barimo kwiyongera, aho kuri uyu munsi taliki 27 Ukwakira 2024, habarurwa 45 bahitanywe n’ibitero bya Israel mu Majyaruguru ya Gaza.
Francesca Albanese, wahaye amakuru umuryango w’Abibumbye, ONU, yavuze ko muri Gaza umuntu wese ahora yiteguye gupfa igihe icyo ari cyo cyose.
Aravuga ibi mu gihe ibisasu bya Israel byibasiye inyubako esheshatu mu gace ka Beit Lahiya mu Majyaruguru ya Gaza, byahitanye abantu 45.
Inama y’umuryango w’abayisiramu baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bakomeje kwamagana ibi bitero banashyira igitutu kuri Leta Zunze ubumwe za Amerika kureka gutiza umurindi icyo bise umugambi w’irimburwa ry’abaturage ba Palestine bikorwa na Israël yitwaje guhiga Hamas.
Uretse muri Gaza, ingabo za Israel zikomeje gusuka ibisasu muri Libani, aho bahanganiye ha Hezbollah, aho abaturage benshi bamaze gukurwa mu byabo, hari abapfuye n’abakomeretse.
Kugeza ubu muri Gaza, harabarurwa abantu nibura ibihumbi bisaga 42 bamaze kwicwa, abasaga ibihumbi 100, bamaze gukomereka kuva ku itariki 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero kuri Israël kikagwamo abantu 1139, naho abandi 200, bagafatwa bugwate.