Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Gasabo-Rusororo: Abanyeshuri basobanuriwe akamaro k’ibiti

Mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo ubwo bari muri gahunda yo gutera ibiti mu Mujyi wa Kigali, ishuri rya New vision High school bakoze umuganda banatera ibiti aho basobanuriwe birushijeho akamaro k’igiti. 

Hari kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 mu muganda wo gutera ibiti  umuganda wakozwe n’abanyeshuri abarimu ndetse n’abayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’Umudugudu  wa Karisimbi  Rugambage Bernard yashimiye abanyeshuri ba New vision high school bateye ibiti abibutsa ko ibiti bifasha gutuma isi itaba ubutayu kandi bitanga umwuka mwiza wo guhumeka.

SEDO w’akagari ka Kabuga I, Niyomubyeyi Alphonsine yashimiye ubwitange abana bagaragaje  abasaba gukomeza kwita ku bikorwa biba byateguwe na Leta.

Akomeza abashimira kuba buri wese yateye igiti kandi bagomba kuzajya babyibutsa n’ababyeyi babo.

Abanyeshuri bishimiye iki gikorwa  ku buryo babikoze buri wese yishimye.

Umwe mu banyeshuri witwa Mutsinzi Alcide aganira na UMURUNGA.com, yibukije urubyiruko rugenzi rwe ko bagomba kurinda ibidukikije.

Yagize ati:”Twebwe rero gahunda yo getera ibiti ni ibintu twumva ko ari ingirakamaro kuko bifite umusaruro mwiza ku banyarwanda ndetse n’abaturarwanda mu buryo bwinshi harimo kurwanya isuri,kuduha umwuka usukuye duhumeka n’ibindi.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rusororo, Bwana Kubwimana Onesphore yibukije abanyeshuri ko gahunda ya Leta ari uko buri muntu atera igiti:”Yagize ati tugomba kerengera ibidukikije dutera ibiti kuko bidufitiye akamaro kenshi, ikindi ni kugirango bidufashe kubungabunga ubutaka,n’uyu mwuka duhumeka , imbuto turya tubihabwa n’ibidukikije.”

Abanyeshuri bishimiye kuba bateye ibiti mu mbaraga zabo
Ibiti byatewe basabye ko byakomeza kwitabwaho

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire (Discipline)yigishije abanyeshuri uko ibiti biterwa.
Ibiti byatewe birimo ibyimbuto

Muri rusange ibiti bifite umumaro irimo kuyungurura umwuka duhumeka,ibidukikije by’ibimera hari n’ ibitanga imbuto ziribwa.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!