Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Libya yitegura guhura n’amavubi itewe mpaga bituma ikomeza kuba iya nyuma

Ikipe y’igihugu ya Libya, yatewe mpaga y’ibitego 3-0, inacibwa amande y’ibihumbi 50 by’amadorari ku mukino yari kwakiramo Nigeria, tariki ya 15 ukwakira 2024.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria, yerekeje muri Libya gukina umukino w’umunsi wa kane mu itsinda D wo gushaka itike y’igikombe cya afurika kizaba 2025, ariko igeze ku kibuga cy’indege ifatwa nabi, imizigo yabo irafatirwa, ibura uko igera mu mujyi wa Benghazi, bimwa ibyo kurya bari bitwaje, barara rwantambi mu ntebe zo ku kibuga cy’indege birangira bafashe umwanzuro wo gusubira iwabo badakinnye.

Akanama gashinzwe imyitwarire mu mpuza mashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF),
kategetse ko Libya, iterwa mpaga y’ibitego 3-0, kandi ishyirahamwe rya ruhago muri iki gihugu rigatanga n’amande y’ibihumbi 50 by’amadorari ya Amerika.

Ibi bibaye nyuma y’uko iki gihugu kitubahirije  amategeko ya CAF agenga imyitwarire mu ngingo yayo ya 31, iya 82 n’iya 151. Ayo mande akaba agomba kwishyurwa bitarenze iminsi 60 uhereye igihe babimenyesherejwe.

Ibi byatumye Nigeria ikomeza kuyobora itsinda D n’amanota 10 ihita inabona itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2025, Bénin ku mwanya wa kabiri n’amanota 6, u Rwanda ku mwanya wa gatatu n’amanota 5 naho Libya iguma ku mwanya wa nyuma n’inota 1.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!