Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’Abayobozi babiri b’Imidugudu ya Kabeza na Karambi ndetse n’ushinzwe umutekano bagaragaye mu gikorwa cyo gusambura inzu y’umuturage witwa Ndereyimana Ildephonse kugira ngo abone ubwishyu bwo kwishyura ibirayi bya Nyiramasabo Adrien byari byibwe.
Iyi nkuru ivugwa mu Murenge wa Kisaro mu Kagari ka Kamushenyi ho mu Mudugudu Karambi, yumvikanye ku wa Kabiri taliki 22 Ukwakira 2024.
Umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru ko Ndereyimana yasamburiwe inzu nyuma y’uko Nyiramasabo amuhaye akazi ko kurinda ibirayi byari bikiri mu murima, nyuma hakaza kwibwamo imigozi icumi y’ibirayi ugereranyije bikaba ari nk’ibiro cumi by’ibirayi.
Uyu muturage akomeza avuga ko mu gukemura iki kibazo umukuru w’Umudugudu wa Karambi, Hirwa Jean Damascène ari kumwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu, baciye urubanza bavuga ko kugira ngo haboneke ubwishyu bagomba gusambura inzu ya Ndereyimana amabati 25 akagurishwa. Uyu mwanzuro ngo wahise unashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati: “Ni umuntu wamuhaye akazi ngo ajye kurarira ahantu baza kumwiba. Baza kumushinja ko ariwe wabyibye kandi mu by’ukuri ntagihanga yamufatanye biza kurangira haciyemo nk’iminsi nk’itatu aza kubura intama byose baza kubimushyiraho nyine ngo niwe wabyibye birangira bamusamburiyeho inzu.”
Masengesho Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamushenyi, yabwiye Radio Ishingiro ko atunguwe no kumva ayo makuru. Ariko agiye kuyakurikirana.
Yagize ati: “Icyo tugiye gukora tugiye guhamagara abaturage, abaturanyi b’uwo muntu n’abagiranye ikibazo bombi ari ny’iri iyo nzu ndetse n’uvugwa ko yibwe hanyuma tubaganirize twumve uko ibintu byakozwe. Niba umuntu yaribwe ntabwo yakagombye kuba asamburirwa inzu hanyuma akararahanze.”
Andi makuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko ku gicamunsi cyo ku wa 23 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Karambo hahise hatumizwa inama yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kisaro, Nsabimana Ezechiel afatanyije n’inzego z’umutekano.
Bivugwa ko iyi nama yabaye kuva saa cyenda kugeza saa kumi yanzuye ko Ndereyimana asakarirwa inzu ye yari yasambuwe bitarenze ku munsi w’ejo hashize saa kumi n’ebyiri ubundi nawe akishyura ibirayi byibwe.
Mu nama yabaye ejo hashize abagize uruhare mu gukemura kiriya kibazo mbere babwiwe ko bari babogamye. Basabwa ko ubutaha bagomba kujya bakemura ibibazo by’abaturage bubahirije amategeko.