Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyabihu: Uwiteguraga kuzaba umukandida w’ikizimani cya Leta yasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Mu Karere ka Nyabihu haravugwa inkuru y’urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’indimi rya Gatovu (EL GATOVU), bikekwa ko yiyahuye.

Iri shuri uyu nyakwigendera wari ufite imyaka 16 y’amavuko yigagaho, riherereye mu Murenge wa Kintobo mu Kagari ka Gatovu ho mu Mudugudu wa Gatovu, bivugwa ko nyakwigendera yapfuye mu mpera z’icyumweru gishize.

Birakekwa ko urupfu rwe rwaba rwaruturutse ku muti wica imbeba yanyoye, abitewe n’amakimbirane yo mu muryango avukamo.

Ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa bo basanzwe batuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza, amakuru avuga ko basanzwe babana mu makimbirane ari nayo akekwa kuba intandaro y’urupfu rwe.

Niyibizi Louis, Gitifu w’Umurenge wa Kintobo, yahamije aya makuru, asaba abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe bitaraba.

Gitifu Niyibizi yagize ati: “Turakeka ko amakimbirane yo mu muryango ariyo yatumye anywa imiti yica imbeba agapfa. Tukimenya ayo makuru twahise dutabara tumujyana ku Kigo Nderabuziman cya Kintobo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Ruhengeri apfa akihagera.”

Akomeza agira ati: “Twaganirije abanyeshuri tubasaba ko n’ubwo haba hari amakimbirane ari mu miryango batagakwiriye gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, ahubwo bajya babiganirizaho abayobozi bakabagira inama. Turabasaba kandi kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, ku buryo habaho gukumira.”

Nyakwigendera yavutse mu mwaka wa 2008, akaba yiteguraga kuzaba umukandida w’ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!