Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Nouvelle-Zélande: Ku kibuga cy’indege hashyizweho iminota ntarengwa yo guhoberana

Muri Nouvelle-Zélande, ku kibuga cy’indege cya Dunedin, hashyizweho icyapa kibuza abantu guhoberana iminota irenze 3 mu rwego rwo kugabanya akavuyo mu marembo y’icyo kibuga cy’indege.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo hatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’icyapa , iyo foto ikaba igaragaza abantu babiri bari guhoberana hejuru handitsweho ko guhoberana bitagomba kurenza iminota 3.

Ni icyapa cyateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Facebook, aho bamwe bagaragaje ko gushyirwaho kw’icyo cyapa ari byiza, ahubwo ko gikwiye gushyirwa ahantu henshi gusa hari n’abandi bagaragaje ko ari ugukabya ko nta bantu bahoberana iminota ingana gutyo.

Bivugwa ko icyo cyapa cyashyizweho mu rwego rwo kwirinda abantu bateza akavuyo ku kibuga cy’indege basezeranaho, bikaba byabangamira bagenzi babo. 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!