Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Umugabo n’umugore bakurikiranweho kugurisha umwana wabo w’amezi 8 ngo bagure terefone igezweho ya iphone 14

Mu cyumweru gishize, itangazamakuru ryo mu Buhinde ryatangaje inkuru ibabaje y’umugabo n’umugore, batuye mu burengerazuba bwa Bengal bakunda byimazeyo terefone igezweho ya iphone kugera aho bahitamo kugurisha umwana wabo w’amezi 8 ngo bagure iyo terefone.

Umugabo witwa Jaydev Ghosh n’umugore we Sathi Ghosh batangiye gutungura abaturanyi babo mu gace ka North 24 Parganas, ubwo batangiraga gutembera muri ako gace bagenda barata terefone ya iphone 14, baguze.

Aba kandi byari bizwi ko umuryango wabo ubona amafaranga make ku kwezi, ndetse uhorana ibibazo by’amikoro make, ku buryo izo mpinduka zitunguranye gutyo, zitari zisobanutse neza ku baturanyi babo cyane cyane ko byanahuriranye n’ibura ry’umwana wabo w’amezi 8 ritunguranye, ibintu wabonaga bidahangayikishije Jaydev na Sathi.

Abo baturanyi bamenyesheje ubuyobozi iby’ibura ryuwo mwana kuko iyo babazaga ababyeyi babo ku bijyanye n’ibura ry’uwo mwana ritunguranye, batashoboraga kubona uko babisobanura.

Mu gihe polisi yari mu iperereza nyina w’umwana( Sathi Ghosh), yemeye ko bagurishije umwana wabo ku mugore wari umukeneye cyane akabaha amafaranga bakagura iphone 14, kugirango bajye babona uko bafata amafoto yo gushyira ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Instagram’ mu gihe batemberana aho muri Leta ya Bengal.

Polisi yabwiye igitangazamakuru cya ‘ Indian express ‘ ko nyuma y’iperereza umugore yemeye icyaha, ndetse avuga ko we n’umugabo bashakaga amafaranga yo gukora ingendo hirya no hino muri leta batuyemo kugirango babone ibyo bashyira ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Instagram’.

Nyuma yo kugurisha umwana wabo w’amezi 8 ngo ntibanyuzwe bashatse no kugurisha undi mwana wabo w’imyaka 7, gusa ntibabigeraho batahurwa bataragera ku mugambi wabo mubisha.

Polisi yarakurikiranye iza kugera kuri uwo mugore wari waguze uwo mwana w’amezi 8, utuye ahitwa i Khardah mu karere kamwe n’ababyeyi b’uwo mwana.

Ubu ababyeyi b’uwo mwana ndetse n’umugore waguze uwo mwana, bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza abantu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!