Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Perezida Kagame yavanye mu mirimo Minisitiri Musabyimana na Musafiri

Kuri uyu wa Gatanu taliki 18 Ukwakira 2024, Perezida Kagame yavanye mu mirimo uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana n’uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente, rigaragaza ko Musabyimana yasimbujwe Dr Patrice Mugenzi wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, RCA.

Musabyimana yari muri izi nshingano kuva muri 2022, ubwo yahabwaga izi nshingano asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.

Uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri yasimbujwe Dr Mark Cyubahiro Bagabe, wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi, RICA, inshingano yari yaragiyeho kuva muri Werurwe uyu mwaka.

Dr Ildephonse Musafiri yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri Werurwe 2023, mbere y’aho yari Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!