Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

BREAKING: Fatakumavuta yatawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta akekwaho gukora ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa Gatanu taliki 18 Ukwakira 2024, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura nk’uko byemejwe na Dr. Murangira B. Theirry uvugira RIB.

Dr. Murangira yagize ati: “Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.”

Uyu muvugizi yaboneyeho no kugira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzikoresha bazibyaza umusaruro, ariko bubahiriza ibyo amategeko abasaba.

Yagize ati: “Leta ishora amafaranga menshi mu bikorwa remezo bijyanye no korohereza abantu kugira internet yihuta, kuko Leta yifuza ko imbuga nkoranyambaga zibyazwa umusaruro mu buryo bwiza, hirindwa kuzikoresha ibyaha kuko amategeko ahana ibyo byaha ahari.”

Dr. Murangira yihanangirije abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abasaba kujya bazikoresha bubahiriza amategeko kuko RIB itazihanganira uyarengaho akora ibyaha.

Agira ati: “Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba azakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU