Friday, October 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Isuzumamurambo ku musaza w’imyaka 78 ryagaragaje ko yari afite ibitsina bitatu

Umusaza witabye Imana afite imyaka 78, byagaragaye ko yari afite ibitsina 3, gusa bigakekwa ko nawe atari aziko imyanya ndangagitsina ye yari imeze gutyo.

Kugira ibitsina birenze kimwe ku muntu ntibikunze kubaho ndetse abashakashatsi bemeza ko bishobora kuboneka ku muntu 1 muri miliyoni 6, ndetse uburyo bibaho ntibube ubusanzwe, kuko aho kugaragarira inyuma, ibyo bitsina byombi biba bibumbiye muri kimwe.

Abahanga mu buvuzi bagaragaje ko kuva mu mwaka wa 1606 kugeza ubu ubushakashatsi 168 ari bwo bumaze kugaragaza abantu bafite ibitsina gabo birenze kimwe, kandi ko abenshi ari abafite 2.

Popular science yanditse ko uyu musaza w’imyaka 78 utatangajwe amazina ari we wa mbere mukuru ugaragaye ko afite ibitsinagabo 3, kuko uwaherukaga kugaragarwaho ibi, yari umwana muto mu myaka 4 ishize.

Abashakashtsi bagaragaza ko umuntu wese ugaragayeho ibi bitsina, bishobora kuba biteye ukwabyo ari uko usanga mu gitsina kigaragara inyuma haba harimo ikindi nacyo gifite ibice byacyo byuzuye, ariko kuri uyu musaza we umuyoboro usohora inkari wari umwe ku bice 2 naho igice cya 3 kikibera aho ntaho gihuriye n’ibindi.

Batekereza ko iki kibazo cyaba cyaratewe no kwihinduranya kut’uturemangingo ariko igitangaje ni uko umuyoboro usohora inkari wabanje kwiremera mu gitsina cya 2, nyuma ukaza gukomereza mu cyaje kuba icya mbere kinagaragara inyuma kuko utari kubona aho ukurira.

Abahanga bemeza ko kuba byarabereye imbere mu mubiri  uyu musaza ashobora kuba yarapfuye atari aziko umubiri we wari uteye gutyo, ndetse ko bishoboka kuba byaramuteraga ibibazo bitandukanye birimo no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU