Wednesday, October 16, 2024
spot_img

Latest Posts

Nigeria : Imodoka yari itwaye lisansi yaturitse ihitana abarenga 90

Muri Nigeria, abantu basaga 90 bapfuye abandi basaga 50 barakomereka, bazize iturika ry’imodoka yari itwaye lisansi , muri leta ya Jigawa, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Bivugwa ko iyi modoka mbere y’uko ikigega cya lisansi yari ihetse giturika, yari yakoze impanuka, abaturage batangira kurwanira kwegera aho yakoreye impanuka kugirango batangire kuvoma lisansi, nkuko polisi y’iki gihugu ibitangaza birangira habayeho iturika ry’iyi modoka.

Abantu 94 bahise bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikabije nkuko amakuru ava ahabereye iyi mpanuka abivuga.

Mu kwezi gushize kandi muri iki gihugu indi modoka yari ihetse lisansi yaraturitse ihitana abantu 48, muri leta ya Niger rwagati muri Nigeria.

Guturikira kw’imidoka zihetse lisansi ni ibintu bikunze kubaho muri Nigeria, aho nko 2020 gusa hapfuye abantu 535, abasaga 1100 barakomereka mu mpanuka 1531 zabaye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU