Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Congo yashyize yemera gusinya amasezerano agamije gusenya FDLR

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 Ukwakira 2024, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye guhurira muri Angola i Luanda, mu nama yiga ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe ni mu gihe Congo yari ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Thérèse Kayikwamba Wagner.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb Tete Antonio, uvugira leta ya Leta ya Kinshasa, Muyaya Katembwe wabwiye Radio Urban FM ikorera mu Mujyi i Kinshasa, ko mugenzi we Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Madame Kayikwamba yaraye asinye amasezerano y’amahoro agamije kurandura umutwe wa FDLR ndetse n’ahazaza ha M23 gusa Muyaya akaba yirinze kuvuga byinshi ku ngingo ya M23.

Muyaya yashimangiye ko FARDC igomba gutangira kurasa FDLR ikamburwa intwaro, igasubizwa mu Rwanda, kandi ko ingabo za Leta zizafatanya n’izindi ngabo z’akarare atatangaje amazina, gusa u Rwanda cyangwa Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo ntacyo baravuga kuri aya makuru.

Mu Mpera za Kanama kandi i Rubavu hateguriwe gahunda yo gusenya uyu mutwe, ubwo abakuriye ubutasi mu bihugu by’u Rwanda, Congo na Angola bari bahuriye i Gisenyi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU