Umushumba w’itorero yatawe muri yombi akekwaho ibirimo urukozasoni

Umushumba w’Itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho kurya umuyoboke wabo ituro rya miliyoni 10 RWF.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Bishop Harerimana n’umugore Mukansengiyumva batawe muri yombi ku wa 09 Ukwakira 2024, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura.

Dr Murangira yagize ati: “RIB yafunze Bishop Harerimana Jean Bosco, akaba ari umushumba w’Itorero Zeraphat Holy Church, akaba afunganywe n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bafunzwe bakekwaho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse n’icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.”

Dr Murangira akomeza avuga ko umwe mu bantu basengeraga mu itorero Zeraphat Holy Church yatanze ikirego avuga ko Bishop Harerimana yamusabye kumuha miliyoni 10 RWF amwizeza ko azamusengera agakira indwara amaranye igihe kirekire.

Yagize ati: “Yari yaramwijeje kumusengera agakira.”

Bivugwa ko Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Bishop Harerimana Jean Bosco akekwaho gukora icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, na ho umugore we akaba umufatanyacyaha kuri cyo.

Uyu mugore witwa Mukansengiyumva Jeanne na we akekwaho icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni, umugabo we akaba umufatanyacyaha kuri cyo.

Dr Murangira yongeyeho ko “hagikorwa iperereza ngo hamenyekane uko icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni cyakozwe.”

Bishop Harerimana Jean Bosco aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 RWF na Miliyoni 5 RWF nk’uko biteganywa n’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyaha cyo gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni cyo gihanishwa igihano kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka 3, n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100,000 RWF n’ibuhumbi 300,000 RWF.

Yaboneyeho gusaba abantu kwirinda no kugendera ibintu byaganosha ku cyaha, no kubahiriza amategeko, asaba abavugabutumwa kuba intangarugero.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *