Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umusore witwa Kamugisha Jean Bosco w’imyaka 17 y’amavuko wahuye n’uruva gusenya ubwo we na mugenzi we wabashije gucika binjiraga mu Kigo cya GS Gihundwe, giherereye mu Murenge wa Kamembe kwiba imyenda y’abanyeshuri yari yanitse, akayifatanwa.
Munyemana Naason, uyobora iki kigo, yabwiye itangazamakuru ko bakeka ko abo basore bombi buriye igipangu cy’amatafari cyangwa bakaba binjiranye mu gice kizitije ibiti n’imbaho kuko ikigo kitarazitirwa n’amatari hose, bakinjira mu gice abakobwa bararamo bagatangira kwiba.
Yagize ati: “Babonywe n’umwe mu bazamu bacu, hari saa yine z’igitondo abanyeshuri bose bari mu ishuri, umuzamu abona abasore babiri bari kuyanura, abwira mugenzi we baraza umwe aba acikanye ipantalo ya siporo y’umunyeshuri arasimbuka ariruka, uwari ufite imyenda yabo yo kurarana we afatirwa mu cyuho, baraduhamagara, ku bufatanye n’irondo ry’umwuga ry’amanywa rya Kamembe, tumushyikiriza RIB, Sitasiyo ya Kamembe.”
Yakomeje avuga ko uyu yafashwe hari hashize amezi atandatu bafashe undi winjiye agafatwa ntacyo ariba, na we ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Munyemana yaboneyeho no gushimira cyane irondo ry’umwuga rikorera mu Murenge wa Kamembe umurava rikorana, kuko ryahise ritabarana ingoga, rikamugeza kuri RIB, avuga ko kugira ngo ubu bujura bucike burundu muri iri shuri nubwo n’aba bazamu bahora bari maso, ari uko igice cyasigaye nyuma y’uko ababyeyi bitanze igice kinini cy’uruzitiro kikubakishwa amatafari, ahasigaye hakaba hahanzwe amaso Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC.
Akomeza avuga ko intumwa za Minisiteri y’Uburezi zabasuye, zikareba aho hasigaye, zikabizeza kuhakora vuba, akizera ko bitazatinda.
Yaboneyeho no gusaba urubyiruko gukora icyaruteza imbere rukirinda kwishora mu bikorwa nk’ibyo bigayitse by’ubujura kuko bigira ingaruka mbi cyane.
Dukuzumuremyi Anne Marie, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye abarinzi ba GS Gihundwe batesheje abo bajura, uwo umwe agafatwa.
Yagize ati: “Turasaba n’ibindi bigo by’amashuri kwigenzura, bigashaka abazamu bafite ingufu, bakorera kompanyi zizwi, kugira ngo ibyo bigo bitavogerwa ngo bininjirwemo n’abajura.”