Tuesday, October 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Umwarimukazi yakoze mu nganzo mu ndirimbo isingiza Imana

UWIDUHAYE Micheline, umwarimukazi kuri GS KIBIRIZI, mu karere ka Karongi yakoze mu nganzo asohora indirimbo isingiza Imana yitwa ‘HIMBAZA’ ikaba yitsa ku mirimo Imana ikorera abantu n’itorero muri rusange.

Iyi ni indirimbo ya kabiri uyu mwarimukazi asohoye nyuma yiyo aherutse gusohora mu myaka ibiri ishize yise ‘NGOMORORERA’.

Iyi ndirimbo ‘HIMBAZA’ irimo ubutumwa bushishikariza b’ukanakangurira  abantu kujya bibuka gushimira no guhimbaza Imana kubyo yabakoreye.

Hari aho uyu mwarimukazi akaba n’umuhanzikazi agira ati” Mutima wanjye himbaza uwiteka ntiwibagirwe ibyiza byose yakugiriye, ni kenshi yandwaniriye, iyo ataba we mba ndihe? Mba narapfuye buheriheri”.

Uyu mwarimukazi akaba n’umuhanzikazi avuga ko ajya guhimba iyi ndirimbo yabitewe n’amashimwe yari afite muri we, bimutera kumva ko agomba no kubikangurira abandi kujya bibuka gushima.

Agira ati ” Burya buri wese ku isi aba afite amashimwe gusa ababasha gutobora bagashima aba ari bake, rero ndabasaba kutajya bayagumana mu mitima yabo gusa, ahubwo bakwiye no gutobora bagashima kuko Imana iba ikeneye  kumva dushima”.

Avuga ko nyuma yo gukora iyi ndirimbo, yitegura gushyira hanze izindi ndirimbo zikubiyemo ubutumwa bwa buri wese, ngo na cyane ko isi ikeneye Ijambo ry’Imana cyane.

UWIDUHAYE Micheline, asanzwe yigisha abantu gucuranga gitari anyuze ku muyoboro wa YouTube, akaba ari n’umwarimukazi mu mashuri yisumbuye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!