Umukobwa wari wiziritse ku mwarimu wigisha mu mashuri abanza mu Karere ka Nyanza, avuga ko agomba kubana nawe bubi na bwiza cyangwa akamuha amafaranga miliyoni ebyiri ngo amureke yageze aho ava ku izima arazibukira.
Uyu mukobwa umaze igihe avuga ko agomba kurongorwa n’umwarimu bakabana nk’umugore n’umugabo yavuye ku izima azinga utwe asubira ku ivuko iwabo.
Ni nyuma y’uko uyu uvuga ko atwitiye mwarimu yajyanwe kwa muganga, nyuma yo kuvurwa akanga kwishyura ibitaro kugeza uwo mwarimu abyishyuye.
Akiva mu Bitaro yahise asubira mu gace mwarimu yari acumbitsemo yaka icumbi, maze uwo mwarimu yari yarihebeye amuha itike asubira iwabo mu Karere ka Nyaruguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bagiriye inama umukobwa yo gusubira mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru anavukamo arabumva maze mwarimu nawe amuha amafaranga.
Inshuti za hafi za mwarimu zavuze ko yahaye uriya mukobwa amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu y’amanyarwanda naho inda yo ngo nivuka bazayirera.
Ibyanze ntibahata, umukobwa yazibukiye ava ku izima kugeza ubu amakuru avuga ko yamaze gusubira iwabo.