Mu Karere ka Kirehe haravugwa inkuru umusore witwa Masezerano Samuel w’imyaka 19 y’amavuko, wari waraburiwe irengero mu buryo bw’amayobera, wabonetse mu ijoro ryo ku wa 06 Ukwakira 2024.
Ababyeyi b’uyu musore bavuga ko yari yatwawe n’abantu bari bakoresheje abadayimoni ndetse bakaba barongeye kumubona bitewe n’imbaraga z’amasengesho.
Umubyeyi (mama) wa Masezerano witwa Nyiramahoro Saverinda, ahamya ko uwo mwana wabo w’imfura, urangije amashuri yisumbuye yari yabuze mu buryo bw’amayobera kandi yajyanwe inzu ikinze avanwe mu cyumba yari aryamyemo yambaye ubusa.
Uyu mubyeyi yagize ati: “Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, umwana twajyanye ku meza noneho tujya kuryama nawe afata radiyo ajya kuryama yumva umupira. Mu gitondo ku wa Kane narabyutse kare ndakingura njya mu isoko, ndi ku isoko nahamagaye umutware kugira ngo abwire Masezerano aze antwaze ariko ambwira ko yamurebye aramubura.”
Nyiramahoro akomeza agira ati: “Umwana twaramushatse turamubura ariko turebye dusanga imyenda akorana ndetse niyo azindukana yose ihari ndetse na telefoni ye n’indangamuntu ye byose byari bihari, byaratuyobeye tubimenyesha ubuyobozi ndetse ifoto ye bayishyira ku mbuga nkoranyambaga kugira bamushakishe.”
Uyu mubyeyi avuga ko umwana yaburiwe irengero akuwe mu cyumba yari aryamyemo yambaye ubusa.
Ise w’uwo mwana witwa Ntamukiza Elie, avuga ko uwo mwana we yari yatwawe n’abantu bari bakoresheje imyuka y’abadayimoni ndetse bakongera kumubona kubera ko biyambaje imbaraga z’amasengesho.
Yagize ati: “Tumaze kubona ko umwana yabuze kandi yari aryamye inzu ikinze, mu ijoro ku wa Gatanu byatubereye amayobera, twafashe gahunda yo gusenga noneho bigeze Saa tatu na mirongo ine n’irindwi twumvise ikintu gikubita nk’inkuba hejuru y’inzu noneho turasenga, turanasohoka tuzenguruka umudugudu dusenga, tugarutse mu nzu turirimba indirimbo ya 28 mu ndirimbo, hanyuma turangije kuyiririmba twumva ikintu kiniha hanze nuko dusohotse nsanga n’umwana wanjye agaramye ameze nk’umurambo kandi yambaye ubusa nkuko yari yaryamye mbere yo kumubura.”
Arongera ati: “Umwana tukimubona twabonaga yapfuye ariko tumujyana mu nzu, abaturanyi baraza dukomeza gusenga, dukomeza kwinginga Imana noneho umwana tubona arongeye agarura umwuka, twakomeje gusenga, ibyari bimurimo birivuga bivuga nicyo bamuzizaga noneho bimuvamo.”
Yunzemo ati: “Twasenze amasengesho noneho ababimuteje bavugaga ko bamuhoraga ko yarangije ishuri afite ubwenge bwinshi.”
Ntamukiza akomeza ashimangira ko imbaraga z’amasengesho ari zo zagaruye umwana we wari wajyanwe n’abakoresheje imyuka y’abadayimoni.
Uyu mwana na we yemeza ko yatwawe n’abantu bari bakoresheje imbaraga z’abadayimoni.
Masezerano yagize ati: “Nari ndyamye ndimo kumva umupira ariko nkumva abantu barimo kumpamagara, ubwo baje kunjyana nanjye ntabizi ahantu namenye nisanze ni Gatore ku isoko, nageze ku rugo rw’umuntu ndaryama, ambwiye ngo agiye kumfotora ashyire ku mbuga, ibyarimo kunyobora, birambwira ngo iruka, ndirukanka mbona ngeze mu gishanga cy’umuceri, ndazamuka nsubira Kirehe niho naraye.”
Masezerano akomeza asobanura inzira yose yanyuze mbere yo kuburirwa irengero, yagize ati: “Navuye mu gishanga ndazamuka nsubira Kirehe niho naraye munsi y’urusengero mu gitondo nibwo byambwiye ngo ngende nsubire mu muceri ngeze ku iherezo ryawo biranzamura nsubira Kigina.”
Arongera ati: “Narazamutse, birambwira ngo komeza, ngera Mushikiri, baranyoboraga nagera ahangaha bakambwira ngo warushye ruhuka. Naragenze, mbona ngeze Kagabiro, naje kwisanga ku isambu yo mu rugo, sinamenye uko naje kugera mu rugo.”
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango batuye mu mu Mudugudu wa Remera bavuga ko hari umwana w’umuturanyi wabo na we wigeze kuburirwa irengero na we arangije amashuri nabwo mu buryo bw’amayobera.
Gitifu w’Umurenge wa Mpanga, Hakizamungu Adelite, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’uko Masezerano Samuel yari yaburiwe irengero mu buryo bw’amayobera bayamenye, ndetse n’inzego z’ibanze zigatangira kumushakisha, ariko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu taliki 05 Ukwakira 2024, ubuyobozi bumenyeshwa amakuru avuga ko uwo mwana yabonetse mu buryo bw’amayobera.
Yagize ati: “Twari twatanze amatangazo ahashoboka ariko twari tutaramubona kugeza ubwo yabonetse muri buriya buryo mwamenye. Uburyo yabonetsemo ni uburyo bwabayemo amayobera ariko ntawabihagazeho ni amakuru umuryango waduhaye.”
Src: Bwiza