Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Leta yakiriye ubusabe bw’Abakirisitu Gatolika

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yatangaje ko mu gihe cya vuba Leta y’u Rwanda igiye gusubiza icyifuzo cy’Abakirisitu, ko Kiliziya zamaze kuzuza ibyo zasabwe zafungurwa.

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu taliki 05 Ukwakira 2024, mu Ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibirori by’itangwa ry’Ubwepisikopi kuri Myr Jean Bosco Ntagungira, wabaye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare.

Asubiza icyifuzo yari yagejejweho na Myr Jean Marie Vianney Gahizi, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Butare, wasabye ko Kiliziya zafunzwe ariko zikaba zaramaze kuzuza ibisabwa zafungurwa.

Yagize ati: “Nagira ngo mbwire Vicaire General ko ubutumwa Abakirisitu be bagejeje kuri Leta twabwakiriye kandi ko tuzabaha igisubizo bidatinze.”

Minisitiri Musabyimana yasabye kandi abakirisitu gukomeza gufasha Leta, bitabira ibikorwa by’iterambere ibashyiriraho no muri gahunda Leta yatangiye yo gukomeza gufatanya n’amadini n’amatorero kugira ngo aho bakorera n’ubutumwa butangirwa mu madini burusheho kubaka no kugirira igihugu akamaro.

Mu itangazo risoza imirimo y’Inteko rusange y’Abepisikopi ya 171 yateraniye i Kigali ku wa 24-27 Nzeri 2024, Inama y’Abepisikopi yatangaje ko Kiliziya za Paruwasi 47 na Kiliziya za Santarali 474 zafunzwe muri gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa.

Ivuga ko bibabaje kuba Abakirisitu batabona aho bahurira ngo Bature Igitambo cya Misa kubera Kiliziya zifunze.

Abepisikopi basabye Abakirisitu kwihangana no kuzuza ibyo basabwe vuba, bavuga Kiliziya ikomeje ibiganiro na Leta ngo harebwe igisubizo mu bufatanye busanzwe buranga izi nzego zombi.

Mu ntangiro za Kanama uyu mwaka, ni bwo hirya no hino mu gihugu hatangiye gahunda yo gufunga insengero no guhagarika imiryango ishingiye ku myemerere bitujuje ibisabwa. Iyi gahunda yasize insengero na Kiliziya zibarirwa mu bihumbi zifunzwe.

Abakirisitu ntibahwemye gutakamba ari na ko bashaka ibyo bari basabwe ndetse kuri ubu bamwe bakaba bari baramaze kwandikira akarere kabahagaritse bamenyesha ko ibyo basabwe babyujuje, ariko bakaba bari bagitegereje igisubizo.

Mu kiganiro Padiri Lambert Iraguha, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiruhura, yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko nyuma y’ibyumweru bibiri gusa bafungiwe Kiliziya izira kutagira umurindankuba n’ubukarabiro buhagije, Abakirisitu bahise babikemura, ubuyobozi bwa paruwasi bwandikira umurenge busaba ko Kiliziya yabo yafungurwa. Nyamara kuva icyo gihe ukwezi kurenga kurashize amaso yaraheze mu kirere.

Kiruhura kimwe n’ahandi bategereje bakaba bakiranye ibyishimo ikizere bahawe na Minisitiri Musabyimana. Ni mu gihe Inama y’Abepisikopi yari yarabasabye kwihanga no kudacika intege ahubwo bagakomera mu kwemera.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!