Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

RDC: Abagaba b’Ingabo za SADC bahuriye mu nama yabereye i Goma

Ku wa 01 Ukwakira 2024, bwa mbere Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habereye inama yahuje abagaba b’Ingabo zo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ibiganiro byabo byibanze ku gusuzuma ibikorwa by’ingabo zabo zoherejwe muri iki gihugu cya RD Congo.

Major Gen Ibhrahim Mike Muhona yatangaje ko iyi nama yari igamije kurebera hamwe imikorere y’ingabo z’uyu muryango zoherejwe mu butumwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’amezi 11 ubu butumwa butangiye.

Mu bindi yarebeye hamwe ni kubijyanye n’ibikoresho bya gisirikare, bikoreshwa n’abasirikare bari muri ubu butumwa.

Aba bayobozi kandi baganiriye ku mbogamizi ingabo zabo zahuye nazo ku rugamba, bemeza n’uko hafatwa izindi ngamba nshya.

Major Gen Muhona, yagize ati: “Nyuma yo kubona ibyakozwe muri manda y’umwaka umwe, ndetse ugiye kurangira ni muri urwo rwego abayobozi bacu basabye ko twakora iryo suzuma tutitaye ku byagezweho gusa ahubwo hanasuzumwa n’imboganizi twagiye duhura nazo.”

Ingabo za SADC zoherejwe mu Burasirazuba bwa RD Congo, n’izo muri Malawi, Tanzania n’Afurika y’Epfo.

Umuyobozi wazo yagize ati: “Nyuma yo guterwa kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, SADC yahisemo kohereza ingabo ziturutse muri Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya kugira ngo zunganire Ingabo za FARDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro cyane uwa M23.”

Ni mu gihe Abanyekongo bo bavuga ko izi ngabo nta kintu na kimwe zigeze zihindura kuko intambara bahanganyemo n’umutwe wa M23, byibuze nta n’agace gato zigeze zambura uyu mutwe, ahubwo ko wo ukomeza kwigarurira ibindi bice zirebera.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habarizwa imitwe yitwaje intwaro, igera kuri 30.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!