Saturday, October 5, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Babiri muri 26 bikekwa ko bariye umuceri baguze uhumanye bitabye Imana

Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Masoro mu Kagari ka Kivugiza ho mu Mudugudu wa Musega, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abantu babiri n’abandi 24 bajyanywe mu Bitaro nyuma yo kumererwa nabi n’umuceri bariye bikekwa ko wari uhumanye.

Uwo muceri bivugwa ko wagarutse abaturage bari bawushye, ngo bawuhahiye mu iduka n’ubundi riherereye muri uwo Mudugudu wa Musega.

Bivugwa ko abawuhashye, ngo bawugezaga mu rugo bakawuteka, bawurya ukabagwa nabi, hari abagiye kwivuza bahabwa imiti ndetse baranasezererwa, ariko ngo ibintu byaje kurushaho kuba bibi ubwo ku wa Kabiri taliki 01 Ukwakira 2024, hari abana babiri umwe w’imyaka 10 n’undi w’imyaka 3 y’amavuko, bajyanywe mu Bitaro bagejejweyo bahasiga ubuzima.

Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, yahamirije itangazamakuru iby’urupfu rw’aba bana, agira ati: “Uwa mbere yapfuye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu, undi na we yapfuye bari hafi kumugezayo. Ntituramenya icyabishe n’ubwo hari abakeka ko byaba byatewe n’umuceri bariye. Ntabwo twakwemeza ko aribyo na cyane ko hari ibizamini byafashwe bikajyanwa gukorerwa isuzumwa muri laboratoire y’Igihugu, turacyategereje ibisubizo bizatangwa n’inzego zibishinzwe.”

Meya Mukanyirigira yaboneyeho gukangurira abaturage ko mu gihe ugize ikibazo cyangwa ikimenyetso kidasanzwe ku buzima bwe, aba akwiye kwihutira kwegera inzego z’ubuzima, kugira ngo asuzumwe anakurikiranwe mu maguru mashya.

Agira ati: “Inzego z’ubuzima zegereye abaturage ku rwego rw’Umudugudu. Mu nshingano nyamukuru z’ibanze ni ukubungabunga ubuzima bwabo ndetse kandi natwe nk’ubuyobozi tuba dufite inshingano zo kunganirana na zo. Ni byiza ko ubonye ikidasanzwe ku buzima bwe yajya yihutira kubimenesha izo nzego zose kugira ngo zikumire ingaruka zabaho amazi atararenga inkombe.”

Nyiri iduka abaturage bahahiyemo uwo muceri, utungwa agatoki kuba intandaro yo kubagwa nabi, ari gukorwaho iperereza, naho kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 02 Ukwakira 2024, imirambo ya bariya bana yari ikiri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rutongo.

Andi makuru ni uko kuva ku Cyumweru, buri wese mu bagiye bawuryaho, baguwe nabi hakaba hari abagiye kwa muganga bagahabwa imiti, mu bagezeyo bose uko ari 24 babarirwa mu ngo 7 zo muri ako gace, barasezerewe barataha.

Src: Kigali Today

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!