Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

USA itangaje icyo igiye gukorera Iran nyuma y’ibitero kuri Israel

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 01 Ukwakira 2024, ni bwo inkuru yasakaye ko Iran igabye igitero irasa ibisasu bikomeye muri Israel, abasesenguzi batangiye kwibaza igisubizo cya Leta Zunze ubumwe za Amerika kuri iki gitero nk’inshuti y’akadasohoka yayo .

Ku murongo wa Telefoni kuri uyu wa Gatatu, Taliki 02 Ukwakira 2024, Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yahamagaye abayobozi b’ibihugu bihurikiye mu muryango w’Ubukungu ku isi, G7, maze baganirira hamwe icyo bagiye gukorera Irani ku cyo bise ubushotoranyi ku nshuti yabo Israel.

N’ubwo Biden atashatse gusubiza ikibazo cy’umunyamakuru, niba bazafasha Israel niyatera Iran, Biden yavuze ko gahunda yo gufasha Israel mu ntambara ntayo Leta Zunze ubumwe za Amerika izivangamo, gusa ko mu byo baganiriye n’abayobozi ba G7, ari uko bagiye gufatira ibihano Iran.

Biden aravuga ibi mu gihe nyuma y’ibitero bya Iran kuri Israel, inama ya  Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze ubumwe za Amerika, Pentagon, yahise iterana igitaraganya n’ubwo kugeza ubu hataramenyekana ibyo baganiriyeho.

Ibi bitero ubwo byabaga, Leta ya Israel yatangaje ko ntacyo byangije cyane ko igisirikare cya Israel n’icya Leta Zunze ubumwe za Amerika gikorera muri kariya gace bahise basandariza mu kirere biriya bisasu nta cyo birangiza.

Iki gitero kije kiyongera ku mwuka mubi uri mu Burasirazuba bwo hagati, aho Israel ishyamiranye na Libani, aho Israel ivuga ko yagiye muri Liban, baturanye, guhiga umutwe wa Hezbollah, bamaze no kwica umuyobozi wawo.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Biden yaganiraga n’itangazamakuru

Ndetse Israel ikaba ihanganye n’umutwe wa Hamas muri Gaza, ibintu Iran, yagiye ishinjwa gufasha iyi mitwe, yabonye nk’agasuzuguro, igatera Israel ivuga ko ari uguhorera Palestine na Liban.

Leta ya Israel yateguje igisubizo gisharira kuri Iran, aho bavuze ko Iran yakoze ikosa rikomeye itera Israel.

Abasesenguzi muri Politiki mpuzamahanga, basanga ibi bishobora gukurura intambara ya 3 y’isi mu gihe haba hakomeje kwitabazwa imbaraga za gisirikare mu gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwo hagati.

Aha ni ho harimo gututumba intambara karahabutaka

G7 igizwe na Amerika, Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza, Ubutaliyani n’Ubuyapani.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!