Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyuma yo gufatanwa imodoka y’uwaburiwe irengero yicariye ishyiga rishyushye

Muri Kenya, umugabo yafatanywe imodoka yari yarabuze itwawe n’umushoferi w’umugore ukomoka mu mujyi wa Mombasa nyuma akaburirwa irengero ubu akaba arimo kubazwa uko yabonye iyo modoka ndetse n’aho uwari uyitwaye yagiye.

Sositeye yo muri Kenya yitwa ‘Sikika Road Safety’ yatangaje ko umushoferi w’umugore wari utwaye abakiriya abavanye ahitwa i Diani abajyanye ahitwa i Samburu ngo yaburiwe irengero ari mu nzira mu buryo butunguranye, nyuma gahunda zo gushakisha zigeraho zihagarara ntacyo zigezeho.

Kugeza magingo aya uwo mugore wabuze ku wa 25 Nzeri 2024, ntaraboneka, ariko ikibazo cyongereye uburemere ubwo imodoka uwo mushoferi w’umugore yari atwaye, ifatanywe umugabo kandi umugore atayirimo ndetse n’aho ari hakaba hataramenyekana.

Mu Mujyi wa Nakuru, niho uwo mugabo yafatiwe, iyo modoka yafashwe na Polisi mu gihe bivugwa ko uwari uyitwaye, yari ayitwaye i Mombasa, kandi hari hashize igihe bitangajwe ko yari yaraburiwe irengero.

Sosiyeti ya ‘Sikika Road Safety’, niyo yasobanuye ko bitazwi aho uyu mugore aherereye kuva ku wa 25 Nzeri 2024, nyuma yo gusabwa gutwara abantu mu rugendo bajya i Samburu na Diani akabyemera. Ubuyobozi bw’iyi Sosiyeti bukomeza buvuga ko uwo mugore yaje kubura, ntihamenyekane icyamubayeho mu nzira.

Iyo modoka rero yaje gufatwa iri mu maboko y’umugabo bitazwi uko yayibonye, ndetse ifatwa igifite ibirango yahoze ifite ubwo yari mu maboko y’uwo mushoferi waburiwe irengero.

Ibinyujije ku rukuta rwa X, Sositeye ya Sikika Road Safety yerekanye amafoto y’iyo modoka n’uwo yafatanywe, yandika igira iti: “Ngiyi imodoka, twayifatiye i Nakuru ifitwe n’umugabo bitazwi uko yayibonye. Iperereza ririmo rirakorwa n’urwego rwa ‘DCI’ na Polisi y’igihugu. Mutubabarire muzatubwire ibyo uwo mugabo azavuga, ku bijyanye n’uwo mushoferi w’umugore, uko byamugendekeye. Murakoze cyane baturage ba Kenya ku bumwe bwanyu. Mwibuke, buri gihe iyo duhurije hamwe, ibintu bikomeye birakoreka.”

Ikinyamakuru Tuko cy’aho muri Kenya cyatangaje ko bamwe mubaturage ba Kenya bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga kuri iyo dosiye, bamwe bavuga ko uwo mugabo agomba gusobanura aho uwo mugore yamushyize mbere yo kumutwara imodoka.

Uwitwa Aleco Ombash yagize ati: “Ni akazi keza, nasaba ngo uwo mugabo azazane uwo mugore kandi ari muzima.”

Undi na we witwa Catherine ndoye Hsc ati: “Mana yanjye ndasenga, ngo uwo mugore abe akiri muzima, aha ni ho utangira kwibaza aho duherereye ku bijyanye n’igihano cyo kwicwa.”

Uwitwa Mose Moses we yagize ati: “Nizeye ko uwo mugore yaba ari ahantu atekanye kandi akaba akiri mu muzima. Imana imurinde.”

Naho Stephen Thuo Market Placew we ati: “Turasabira uwo mugore ngo abe ari amahoro. Mwakoze cyane Sikika ROAD Safety ku kazi keza. Ni byo koko iyo dushyize hamwe hari ibintu bikomeye bikoreka.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!