Home International Liban : Ingabo za Israel zinjiye muri Liban mu rugamba
International

Liban : Ingabo za Israel zinjiye muri Liban mu rugamba

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 ukwakira, ingabo za Israel zagabye ibitero byo ku butaka mu majyepfo ya Liban mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa Hezbollah.

Ibi bitero byagabwe kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, nyuma y’amasaha make, mu majyepfo ya Liban hagabwe ibitero byo mu kirere n’ingabo za Israel. Ahagabwe ibitero na Israel muri Liban, ni mu gace kegereye umupaka wa Israel na Liban.

Mu itangazo ry’igisirikare cya Israel, rivuga ko ibi bitero byagabwe muri Liban bihamya intego n’uduce tubarizwamo umutwe wa Hezbollah.

Ni ibitero byagabwe nyuma yaho abanyapolitiki bakomeye bose muri Israel bari bamaze kubyemeza, ko aricyo cyiciro gikurikiyeho mu rugamba rukomeye rwo kurwanya umutwe wa Hezbollah, bavuga ko uyu mutwe ushyigikiwe bikomeye n’ingabo za Iran.

Umutwe wa Hezbollah, watangiye kugaba ibitero bito kuri Israel kuva umunsi iki gihugu cya Israel cyatangiraga kugaba ibitero muri Gaza kuva ukwakira umwaka ushize, nyuma gato y’igitero cya Hamas.

Ku wa gatanu ushize, nibwo umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yiciwe mu gitero cya Israel mu majyepfo y’umujyi wa Beirut muri Liban. Israel kandi yishe abandi bayobozi bakomeye buyu mutwe wa Hezbollah, mu bitero bya hato na hato Israel yagiye igaba.

Kuri uyu wa mbere, uyu mutwe wagize icyo utangaza nyuma yaho umuyobozi wawo apfuye, maze umwungiriza we ,Naim Qassem, avuga ko Hezbollah yiteguye ibitero ibyo ari byose Israel ishobora kugaba.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

International

Mozambique: RDF yatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe...

International

Gaza: Israeli yishe abana 200 mu minsi 3

Mu gihe impande zihanganye muri Gaza zari zatangaje agahenge, Ministeri y’Ubuzima muri...

AMAKURUInternational

U Burundi bwongeye kohereza ingabo muri DRC

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi...

International

RDC: Abanyekongo basabwe gukusanyiriza amaturo Wazalendo

Abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gukusanyiriza...

Don`t copy text!