Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Umuzamu warindaga Kiriziya Gaturika yishwe hibwa amaturo arenga 115,000 KHs

Ku Cyumweru taliki 29 Nzeri 2024, abajura bataramenyekana bateye urusengero rwa Kiriziya Gaturika ruherereye ahitwa Loitoktok Kajiado muri Kenya, maze bica umuzamu waharindaga biba ibihumbi 115,000 by’amashiringi yo muri Kenya (KSh) yari yatuwe kuri uwo munsi.

Polisi yo muri icyo gihugu yatangaje ko iri mu gikorwa cyo gushakisha abo bajura bishe umuzamu w’urusengero, bakiba amaturo.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, David Maina, yahamije ayo makuru, avuga ko abo bajura bateye urwo rusengero bakica umuzamu waharindaga ufite ubwenegihugu bwa Tanzania.

Ati: “Abo bajura bishe umuzamu warindaga aho ku rusengero bahita biba n’amaturo 115, 000 KHs, kugeza ubu ntabwo baratabwa muri yombi.”

Padiri Charles Ndemange, uyobora urwo rusengero, yavuze ko icyo gikorwa cy’ubujura cyari cyateguwe kuko nta kindi kintu batwaye usibye ayo maturo.

Ati: “Iki gikorwa cyarateguwe kuko abazamu bari babiri umwe ngo aracika, undi baramwica, ntabwo byumvikana uburyo abajura bari butware amaturo gusa ntibagire ikindi biba.”

Padiri Ndemange, yakomeje avuga ko ayo maturo yagombaga kujyanwa kuri Banki kuri uyu wa Mbere taliki 30 Nzeri uyu mwaka.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU