Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umumotari witeguraga gukora ubukwe yaguye mu mpanuka

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umusore wari umumotari witeguraga gukora ubukwe, witabye Imana azize impanuka, aho yari atwaye moto.

Abantu baturutse hirya no hino baje gushyingura umusore witwaga Tuyisenge Emmanuel w’imyaka 29 y’amavuko, wari utwaye moto aho yari asanzwe akora akazi ko gutwara ibintu n’abantu kuri moto.

Nyakwigendera yari atuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ho mu Kagari ka Nyanza.

Inshuti ze za hafi zatangaje ko nyakwigendera yiteguraga kurushinga kuko n’umukobwa biteguraga kubana yari yaramwerekanye mu itorero ADEPR, aho yari asanzwe asengera.

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza, ahazwi nko ku Bigega mu muhanda Kigali-Huye.

Umwe mu bageze aho aho iyi mpanuka yabereye, avuga ko ahagana saa yine za mu gitondo ku wa 28 Nzeri 2024, yasanze nyakwigendera amaze kugongana n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster.

Yagize ati: “Njye mpagera nasanze umurambo baworoshe, gusa yagonganye n’imodoka we ahita amanuka munsi y’umuhanda yapfuye.”

Amakuru avuga ko umugenzi w’umunyamahanga nyakwigendera yari atwaye, yajyanywe ku Bitaro bya CHUB i Huye akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Umukobwa biteguraga kurushinga we yahise arwara ajyanwa mu Bitaro bya Nyanza, gusa yarorohewe yari no mu baherekeje uwiteguraga kuba umugabo we.

Nyakwigendera yavukaga mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Rwesero.

Abantu baturutse hirya no hino bari baje guherekeza nyakwigendera

Src: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!